Uwarwaye indwara itandura arakangurira Abanyarwanda kwisuzumisha

0
Umunyamabanga wa Leta muri MINISANTE Patrick Ndimubanzi ari kwisuzumisha umuvuduko w’amaraso (Ifoto/Froduard Muragijimana)

Eugenie w’imyaka 67 yabwiwe ko afite kanseri y’inkondo y’umura kandi ko yageze ku rugero rwo kutavurwa akaba ahabwa gusa imiti imugabanyiriza ububabare.

Uyu mubyeyi avuga ko mbere yo kujya kwivuza yamaze igihe kinini yumva atamerewe neza, aho yarwaraga yakoroherwa ntajye kwa muganga kugeza ubwo yarembye.

Eugenie uvuka mu Karere ka Rwamagana avuga ko yagiye ku kigo nderabuzima, bamwohereza ku bitaro by’akarere, na bo bamwohereza byihuse ku bitaro bikuru bya Kigali CHUK.

Ngo aha bamukoreye isuzuma rirambuye, maze bamusaba kujya gukomereza ubuvuzi mu bitaro byita ku barwayi ba kanseri I Butaro.

Eugenie wari ufite ikizere cyo gukira, nyuma yo gusuzumwa yabwiwe inkuru y’inshamugongo.

Yagize ati “Ibisubizo byagaragaje ko mfite kanseri y’inkondo y’umura, muganga ambwira ko natinze kwivuza none bakaba nta kindi bankorera uretse kumpa imiti igabanya ububabare yo gufata buri kwezi.”

Kuri ubu, uyu mubyeyi afata imiti yo kugabanyiriza uburibwe mu bitaro bya Rwamagana buri kwezi, akayinywa nk’uko muganga yabimusabye, ndetse akanakurikiza imirire n’imyitwarire asabwa na Muganga.

Eugenie agira inama abanyarwanda kwisuzumisha hakiri kare ngo kuko na we iyo aza guhita ajya kwa muganga hari amahirwe ko yari kuvurwa agakira.

Marie Aimée Muhimpundu ushinzwe ishami ryo kurwanya indwara zitandura mu Kigo cy’igihugu gishinzwe ubuzima, avuga abagore bagejeje imyaka 35 n’abagabo bagejeje imyaka 40 baba bagomba kwipimisha indwara zitandura byibura inshuro imwe mu mwaka.

Muhimpundu yagize ati “iyo indwara igaragaye kare si kimwe n’iyabonetse igeze kure. Hari gahunda yo gufasha abagabo bagejeje ku myaka 40 n’abagore bagejeje 35 kwipimisha bakamenya uko bahagaze kuko biba bikenewe.”

Kuri ubu, abarwayi ba diyabete bageze ku rugero rwa 3% by’abaturage bose b’igihugu, na ho abafite umuvuduko w’amaraso ni 15%.

Ngo ubwiyongere bw’indwara zitandura bujyana n’iterambere ry’igihugu, aho abantu batera imbere bakishimira kurya ibiryo byo mu nganda bikungahaye ku munyu, ku mavuta no ku isukari, ibintu biri ku isonga mu gutera izi ndwara, bigasimbuzwa ibyo basanzwe bihingira.

Minisiteri y’ubuzima yatangije icyumweru cy’ubukangurambaga ku buzima, aho hirya no hino mu gihugu abaturage bazigishwa ibijyanye n’indwara zitandura, gutanga imiti y’inzoka ku bana, kwita ku mugore utwite, imirire n’ibindi.

Tanga igitekerezo