Uwagize ubumuga bwo kutabona ku myaka 8 ati “Jeannette Kagame sinabona icyo mwitura”

0
Gato Marcelline Nzamwitakuze, umukobwa ufite ubumuga bwo kutabona uri mu kigero cy’imyaka 23

Gato Marcelline Nzamwitakuze, umukobwa ufite ubumuga bwo kutabona uri mu kigero cy’imyaka 23 avuga ko akurikije ibyo Madamu wa Perezida, Jeannette Kagame yatumye yigezaho atabona uko amushimira.

Uyu mwana w’umukobwa w’imfubyi ku babyeyi bomi, atuye mu Murenge wa Kinoni mu Karere ka Burera akaba yaragize ubumuga bwo ku tabona afite imyaka 8 gusa.

Mu kiganiro twagiranye yadusobanuriye inzira y’inzitane yanyuzemo kuva akiri muto kugeza magingo aya, aho yemeza ko ibyo amaze kugeraho abikesha inama za Jeannette Kagame.

Gato avuga ko akiri umwana muto cyane yarwaye ikibyimba ku musaya w’iburyo ariko ntiyaza kuvuzwa ngo kuko byakekwaga ko ari amarozi. Icyo kibyimba ngo cyaje gusubira mu mubiri ariko ngo ku myaka 8 aba ariho agwirirwa n’isanganya ryo guhura n’ubumuga bwo kutabona kuko cyari cyarangije udutsi duto tw’amaso.

Kuva icyo gihe ngo yahise yiheba yumva ko ubuzima bwe bugiye kumurangirana kuko ngo yabonaga nta terambere azigera ageraho atareba.

Amashuri abanza yayize mu ishuri ry’abafite ubumuga bw’abatabona i Rwamagana, aza kuyasoza afite amanota menshi bituma aza kuba umwe mu bana bagombaga guhembwa na Madamu wa Perezida wa Repubulika.

Uyu mwana w’umukobwa avuga ko yashimishijwe no guhura na we, aho ngo impanuro yabahaye na n’ubu akizigenderaho.

Gato avuga ko zimwe mu mpanuro bahawe zigira ziti “Mugomba kwigirira icyizere, murashoboye, noneho nkavuga nti se ‘nanjye utabona?’ Yabivuze muri rusange, noneho aduhobera aduha ibihembo, angezeho yarankomeje, numva ndashyigikiwe, nti ‘niba nshyigikiwe rero ngomba gukomera nkakora uko nshoboye.”

Mu gihe bahabwaga ibihembo, Madamu w’Umukuru w’Igihugu ngo yagiye ahobera abana bose bari baje aho, amugeze ho ngo aramugumana. Ikintu avuga ko atazigera yibagirwa na rimwe mu buzima bwe.

Ati “Icyo gihe twahembewe i Kirehe ku Karere, abana bose bagombaga guhembwa, jyewe rero nigaga i Gahini batujyanayo, batubwira ijambo ry’umunsi, atubwira amagambo akomeye numva binkoze ku mutima, ni bwo nahise mpindura mu mutwe wanjye ko noneho nshobora kuba niga mfite intego, kuko numvaga nigaga ngira ngo nkure nzipfire kuko numvaga kwiga kwanjye ntacyo bizamarira kubera ko ntarebaga, ariko kuva uwo munsi nahise ntekereza ko kwiga kwanjye gushobora kuzagira icyo kumarira kubera ko mu buzima bwanjye nari mpuye n’umuntu wiyubashye.”

Arangije amashuri abanza ngo yakomereje mu Rwunge rw’Amashuri rwa Gahini, aho yize ishami ry’indimi, aza kugira amnota 37 kuri 73 mu kizamini cya Leta gisoza amashuri yisumbuye muri 2015.

Akimara gutsinda iikizamini cya Leta, ngo yagize amahirwe, abona Umuryango w’abafite ubumuga bwo kutabona wo mu gihugu cya Denmark ufitanye ubufatanye n’Umuryango nyarwanda w’abafite ubumuga bwo kutabona (RUB), ajya kwiga muri icyo gihugu amasomo y’igihe gito ajyanye n’indimi ndetse n’itumanaho.

Kuva i Burera akajya muri Denmark ngo byamweretse ko nta muntu uba ukwiye kwiheba, ahubwo aba akwiye gukora kuko imbere haba ari heza n’ubwo bwose yaba afite ubumuga.

Mu mpera za 2016 ni bwo yagarutse mu Rwanda, aho yemeza ko ubumenyi yakuye muri icyo gihugu buzamufasha kwiteza imbere ndetse agateza imbere na bagenzi be muri rusange.

Muri iki gihe akaba akorera ubushake mu Muryango w’abafite ubumuga bo mu Rwanda,a ho ategereje kubona buruse ngo akomereze amasomo ye muri kaminuza.

Kuba ari umukobwa wagwiririwe n’ubumuga bwo kutabona, akagira amahirwe akabona ubuyobozi bumwitaho bukamuha impanuro ngo bimutera ishema rikomeye.

Yagize ati “Ishema bimpa nk’umuntu w’igitsina gore nk’uko amateka abitubwira igitsina gore cyarahezwaga byagera ku bafite ubumuga bigaba agahebuzo none ubu ngubu abagore muri rusange bahawe agaciro bahabwa umwanya wo kugaragaza ubushobozi bwabo. Ubu niyumva mu muryango nyarwanda, sinjya nibuka ko ntabona, mbyibuka iyo mpuye n’ikibazo nakagombye gukemuza amaso yanjye singikemure. Ariko ubundi mu muryango nyarwanda nirengagiza ko ntabona nkumva nakora icyo nshoboye cyose nkaba natanga ubufasha bwanjye aho bukenewe ntitaye ku bumuga mfite.”

Uyu mwana w’umukobwa anavuga ko ibyo yagezeho abikesha Jeannette Kagame, aho ngo aramutse ahuye na we yamushimira bigatinda.

Yagize ati “Ngize amahirwe ngahura na we namubwira nti ‘Warakoze cyane kuko aho ngeze aha ni wowe mbikesha. Namubwira ngo yarakoze kuzuza inzozi zanjye kuko nkiri umwana nari naravuze ko nzajya Iburayi kandi nta muntu mfiteyo, nta muntu wo mu muryango wize wenda ngo mvuge ko azansumnika, kuriya umwana avuga ibyo yifuza nanjye naravuze nti nzajyayo nta shingiro na rimwe mfite, Urumva ikintu cya mbere yakoze yujuje inzozi zanjye, icyo namubwira nko kumushimira rero ni uko ntazatezuka nkazavamo umuntu w’icyitegererezo nk’uko na we ari icyitegererezo. Nakomeze akomereze aho ageze kandi abo abere icyitegererezo ntabwo tuzamutenguha tuzamwereka ko yahaye abazi kwakira.”

Kugeza ubu Gato avuga ko amwe mu mafaranga make yakuye muri Denmark yayifashishije mu bucuruzi buto ahamya ko buzakomera ndetse ubu aho abana na mukuru we wo kwa nyina wabo inzu yamaze kuyishyiramo amashanyarazi.

Tanga igitekerezo