Urutonde rw’abahanzi 10 bazitabira irushanwa rya PGGSS 7

2
Aba ni bo bahanzi icumi batorewe guhatanira PGGSS7

Bull Dogg, Danny Nanone, Christopher, Social Mula, Davis D, Mico The Best, Dream Boys, Active, Oda Paccy hamwe n’itsinda rya Charly na Nina ni bo bahanzi 10 byatangajwe ko ari bo bahanzi batoranyijwe nk’abazitabira irushanwa rya Primus Guma Guma Super Star 7, kuri uyu wa Gatatu tariki 8 Werurwe 2017.

Uru rutonde rwatowe n’ibitangazamakuru byo mu Rwanda hamwe n’amashyirahamwe n’abatunganya umuziki (producers) mu Rwanda n’abavanga imiziki mu tubyiniro (Djs), rwemezwa n’abayobozi ba East African Promoters (EAP).

Mushyoma Joseph (Boubu) uyobora EAP atangaza abahanzi bemerewe gukomeza muri PGGSS7 (Ifoto/Irakoze R.)

Gutora aba bahanzi byagiye bikorerwa kuri buri gitangazamakuru, cyuzuza urutonde rw’abahanzi 25 rubona bakwiriye kujya mu byiciro bitanu byashyizweho, aho buri kimwe cyashyirwagamo abahanzi batanu batanu.

Ibyo byiciro ni icy’umuhanzi uririmba mu njyana ya Hip Hop b’abagabo [HIP HOP (male)], abaririmba injyana ya RnB b’abagabo [RNB (male)], abaririmba injyana ya Afrobeat b’abagabo [AFROBEAT (male)], abaririmba ari amatsinda b’abagabo [GROUP (male)] n’abahanzi b’igitsina gore baba ari umuhanzi ku giti cye cyangwa se itsinda [FEMALE (solo/group)].

Ubuyobozi bwa EAP itegura Guma Guma, mu kiganiro n’abanyamakuru

Hamaze gutangazwa abahanzi buri gitangazamakuru n’aba Djs n’aba Producers cyatoye habazwe amajwi nuko muri buri cyiciro hagenda hatorwa abahanzi babiri babiri ari na bo bakomeje.

Dore uko batowe hakurikijwe abagize amajwi menshi kurusha abandi:

Hip Hop:
Bull Dogg yagize amajwi 35/35
Danny Nanone 34
Amag 27/35

RnB
Christopher yagize amajwi 30/35
Social Mula 27
Yvan Buravan 21
Edouce 14
Peace Jolis 12

Afrobeat:
Mico The Best yagize amajwi 35/35
Davis D 33
Uncle Austin 20
Dj Pius 16
Gabiro Guitar 12
Mani Martin 5
Senderi 1

Group:
Dream Boyz yagize amajwi 35/35
Active 35
TNP 31 (nyuma igira 20)
TBB 31 (nyuma igira 11)

Female:
Oda Paccy wagize amajwi 34/35
Charly na Nina 33
Queen Cha 26
Young Grace 25
Jody Phibi 24
Asnah 4

EAP batangaje ko bagiye kuvugana n’aba bahanzi ndetse bagasuzuma ibyangombwa byabo nyuma bakazatangaza urutonde ndakuka rw’abazitabira iri rushanwa.

Hagize uwivanamo ku bw’impamvu ze bwite yasimbuzwa umukurikira mu cyiciro arimo.

2 Ibitekerezo

  1. Bonjour Bralirwa, hari inam bwana Ismael uhagarariye Inama nkuru ya art et creative, kuko ibyo yavuse birumvika harimwo:
    Assurence y’ abahanzi bari muri Guma Guma
    Kwishyuza za show zose kuburyo nibura make yaboneka abahanzi twatangiza ikigega cyacu ndetse dugafasha n’abandi bagiye bagira ibibazo by’ ubuzima,
    TRANSPERENCE irijambo yagarutseho cyane, kuko twe twihitiyemwo abahanzi dushaka ariko abakemura mpaka ibyabo ntibyoroshye rwose, udufashe amanyanga yabo muzayarebe.
    Ikindi n’uko Bralirwa yaza consultant professionel wa musique , akaza kureba irishunwa yarangiza agatoranyamwo abahanzi mu buryo bw’ ibanga, tukareba ko ahuza n’ abakemura mpaka yarangiza agafsaha abo abona bazi gukora muzika, kabategurira ibitaramo HANZE y’ u Rwanda, akabafasha gukora collabo n’abandi bahanzi bakomeye, akabafasha kdi kugira access kuri za chaines international de la music, tubigire umwuga. mwareba uko mubivuganaho vraiment hanyuma n’ amategeko numvise abasaba ko mwareba uko byajya biganirwaho mbere.

Tanga igitekerezo