Urukiko Rukuru rwapfundikiye urubanza rwa Habyarimana wayoboraga MRND muri Kigali

0
Habyarimana mu rukiko (Ifoto Irakoze)

Urukiko Rukuru rwarangije kumva impande zombi; urw’uregwa n’urw’ubujinjacyaha, ku bujurire bw’urubanza rwa Habyarimana Jean wahamijwe ibyaha bya Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994 n’Urukiko rwisumbuye rwa Nyarugenge.

Mu iburanisha ryo kuri uyu wa Kabiri tariki 14 Werurwe 2017, umucamanza Antoine Muhima uyoboye inteko y’iburanisha yavuze ko Urukiko Rukuru rupfundikiye uru rubanza, ababuranyi bategereza imyanzuro yarwo.

Iyi myanzuro izasomwa tariki 28 Mata 2017 saa tanu z’amanywa (11:00 AM) ku cyicaro cy’uru Rukiko.

Habyarimana yaburanaga ajurira ku gihano, gisumba ibindi byose mu Rwanda, cyo gufungwa burundu y’umwihariko yakatiwe n’Urukiko Rwisumbuye rwa Nyarugenge, asaba ko yagirwa umwere ‘akavanwa mu munyururu’ nk’uko mu magambo ye abivuga.

Ubushinjacyaha bwo ariko mu myanzuro yabwo ya nyuma bwasabaga Urukiko Rukuru ko rwakwakira ubujurire bwa Habyarimana, ariko rukemeza ko nta shingiro bufite, rukagumishaho igihano yahawe.

Iburanisha rya nyuma…

Mu iburanisha ryo kuri uyu wa Kabiri, Urukiko Rukuru rwahereye ku kumva ibisobanuro bishingiye ahanini ku nyandiko Habyarimana yatanze kuwa 26 Gicurasi 2016 zikubiyemo ubujurire bwe.

Atunganiwe, Habyarimana yahereye ku cyo yajuririye cyo kurema umutwe, agaragaza ingingo ashingiraho n’ibimenyetso atanga.

Yaje gutinda ku batangabuhamya avuga uko bagaragaza gushidikanya.

Habyarimana yabwiye Urukiko ko abatangabuhamya muri gereza bakozeyo ishyirahamwe rikorana n’ubushinjacyaha.

Habyarimana yavuze ko abatangabuhamya bamushinja bashingira ku kuba barabwiwe ko ishyaka rya MRND ryateguye Jenoside, bakamushinja bumva ko barengana bafungiwe Jenoside yateguwe n’ishyaka abakuru baryo batarabihaniwe.

Urukiko rwamubajije niba koko Jenoside yarateguwe n’ishyaka, cyangwa se niba yarasomye mu mitima yabo, rumusaba kwerekana ibigaragaza ibyo avuga. Habyarimana yamusubije ko abana nabo, ko ibyo avuze bajya babiganira.

Urukiko rwakomeje kumubaza kugaragaza amatariki n’isaha ibyo babiganiriyeho, kugira ngo rumenye ko ari byo, nuko Habyarimana avuga ko yabimenyeye mu ikusanyamakuru avuga ko ryakozwe n’ubushinjacyaha mu myaka ya 2001-2004.

Habyarimana yahakanye kandi iby’uko ashinjwa ko yashinze umutwe w’interahamwe avuga ko yemera ko yari Perezida w’ishyaka rya MRND muri Perefegitura y’Umujyi wa Kigali, ariko ko atari we washinze interahamwe.

Yavuze ko ababimurenga batazi uko uyu mutwe wakoraga n’uko ishyaka ryakoraga, ko badatangira ibimenyetso by’amanama na za mitingi bamushinja bavuga ko ari zo zavugirwagamo amagambo yateguraga jenoside.

Habyarimana yahakanye kandi icyaha aregwa cyo gutegura no gucura umugambi wa Jenoside avuga ko ababimurega batagombye gushingira gusa ku kuba yari umuyobozi ku rwego rw’Umujyi wa Kigali .

Urukiko ariko rwamubwiye ko hagendewe ku mategeko umuyobozi ashobora kuryozwa ibyo abo ayobora bakoze cyangwa se batakoze.

Gukomoza kuri iyi ngingo byatumye Habyarimana yibutsa urukiko ko we aburana atunganiwe, avuga ko hari bimwe atabasha gutandukanya mu by’amategeko. Yavuze ko no gutegura inyandiko byose abyikorera ubwe, ko ibyo akora byose ari ukwirwanaho.

Aha kandi urukiko rwakomeje kugenda rumwibutsa ko adakoresha amagambo nko kuvuga ko umutangabuhamya cyangwa ubushinjacyaha ‘bubeshya’, ko yakwiregura adakoresha amagambo asesereza cyangwa yenderanya mu rukiko.

Ubushinjacyaha…

Ku ruhande rw’Ubushinjacyaha, nabwo bwasobanuye ko hari bamwe mu batangabuhamya runenga barimo abashinjura, rugasaba ko Urukiko rwazatesha agaciro ibyo bavuze.

Gaspard Rudatinya, Umushinjacyaha muri uru rubanza, yavuze ko interahamwe zashinzwe i Kigali ku cyemezo cy’inama ya ‘Bureau Politique’ y’ishyaka rya MRND ry’icyahoze ari PVK (Umujyi wa Kigali), kandi ko izo nterahamwe zaje gutozwa zikwirakwira hose mu gihugu.

Yavuze ko zashingiwe mu cyahoze ari Komine Nyarugenge, ku Muhima, zijya kwitoreza hirya no hino mu gihugu.

Ubushinjacyaha bwabwiye urukiko ko Habyarimana yazanahanirwa icyaha cyibasiye inyokomuntu kuko hishwe abasivili benshi batagize uruhare mu ntambara, kandi ko bishwe kuko bari Abatutsi kandi kure y’imirwano.

Ubushinjacyaha bwanzuye buvuga ko Habyarimana yagize uruhare muri Jenoside yakorewe Abatutsi nk’uko bikubiye mu birego bumurega, bugaragaza ko hari n’abatangabuhamya bo mu iperereza ry’inyongera babyemeza.

Ubushinjacyaha bwasabye ko Urukiko rwazifashisha igitabo cy’uko interahamwe zashinzwe n’ibyo zakoze byose kugira ngo hagaragazwe uruhare rwa Habyarimana muri Jenoside.

Habyarimana we yanzuye abwira urukiko ko rwazareba imyanzuro ye yatanze, kandi bikazahuzwa n’ubuhamya bw’uwayoboraga interahamwe muri Komine Nyarugenge wamushinjuye.

Yanasabye uru rukiko ko rwazashingira ku kuba yaraburanye atunganiwe, avuga ko hanarebwa igihe amaze afunzwe, avuga ko yizeye ubushishozi bw’Urukiko mu kuzafata icyemezo.

Urukiko rwavuze ko rutanze itariki yo mu kwezi kwa Mata, hagendewe ku mirimo y’izindi manza.

Tanga igitekerezo