Urubanza rwa Evode Imena wahoze ari Minisitiri n’abo baregwa hamwe rurasomwa saa kumi

Imyanzuro y'ubujurire yakabaye yarasomwe kuwa Kabiri tariki 14 Werurwe 2017, ariko Umucamanza avuga ko atabonye umwanya uhagije wo kuyandika.

0
Evode Imena Ifoto/Ngendahimana S)

Urukiko Rukuru rurasoma Urubanza rwa Evode Imena wari Umunyamabanga wa Leta ushinzwe ubucukuzi bw’amabuye y’agaciro, n’abo baregwa hamwe, uyu munsi saa kumi.

Urukiko Rwisumbuye rwa Nyarugenge rwanzuye ko Imena afungurwa by’agateganyo, maze ubushinjacyaha bujuririra icyo cyemezo mu Rukiko Rukuru.

Urukiko rwategetse ko Evode wari Minisitiri afungurwa agakurikiranwa ari hanze

Francis Kayumba na Joseph Kagabo baregwa mu rubanza rumwe na Evode, bo Urukiko Rwisumbuye rwa Nyarugenge rwanzuye ko bafungwa by’agateganyo iminsi 30, na bo bajuririra mu Rukiko Rukuru.

Bisobanuye ko uyu munsi, kuwa Kane tariki 16 Werurwe 2017, Urukiko Rukuru ruza gusoma imyanzuro y’ubujurire kuri aba batatu bakurikiranyweho ibyaha bifitanye isano n’ubucukuri bw’amabuye y’agaciro.

Ubushinjacyaha buvuga ko Imena yatanze icyemezo cy’ubushakashatsi n’ubucukuzi bw’amabuye y’agaciro, agiha kampani yiswe JDJ General Business Ltd kandi akagiha umuntu utanditse mu banyamigane bayo.

Iyo kampani ngo yari ifite abanyamuryango babiri, uwitwa Namara Innocent na Ntaganda Emmanuel, ariko ngo mu gihe cyo gutanga icyemezo cyo kuyemerera gukora ikirimo y’ubucukuzi gihabwa uwitwa Mutoni Diana akaba ari umugore wa Kayumba Francis wakoraga muri RNRA.

Uyu Kayumba Francis akaba yari ashinzwe iyubahirizwa ry’amategeko mu by’ubucukuzi mu Kigo cy’Igihugu cy’Umutungo Kamere (RNRA) na ho Kagabo Joseph akaba yari akuriye ubugenzuzi mu by’ubucukuzi bw’amabuye y’agaciro.

Mbere y’uko iyo kampani ivuka, ubushinjacyaha buvuga ko Kagabo yagiye mu butumwa bw’akazi, akaza kubona ikirombe cyacukurwa akirangira umugore wa mugenzi Kayumba hamwe n’umugore we ngo baza gukora kampani ari na yo yaje guhabwa icyemezo.

Ubushinjacyaha bwemeza ko icyemezo cyo gufungura kampani cyo muri RDB kigaragaza ko yafunguwe na bene wabo w’abo bagore bombi ariko bajya guhabwa icyemezo cyo gucukura kigahabwa umwe muri bo ari Diane kandi atagaragara mu cyemezo cyo muri RDB.

Ibi ariko Evode yaje kubitera utwatsi aho yagaragaje ko iyo kampani yafunguwe n’abo bagore bwa mbere. Gusa ubushinjacyaha bwavuze ko bufite gihamya ko atari bo bari bayanditseho.

Ubushinjacyaha ngo bwibaza impamvu yaba yarabiteye kugira ngo umuntu atange icyemezo kuri kampani ngo agihe umuntu utari umunyamigabane wa kampani.

Ubushinjacyaha buvuga kandi ko Kagabo na Kayumba bakoranaga bya hafi na Imena Evode, biza gutuma n’ibyangombwa biboneka ku mazina y’umuntu utari muri kampani.

Ubushinjacyaha bwanagaragaje ko bushinja Evode gufata icyemezo hashingiwe ku rwango, aho ngo yanze guha icyemezo cy’ubucukuzi bw’amabuye y’agaciro kampani yitwa Nyaruguru Mining kandi RNRA yari yagitanze.

Imena Evode yavuze ko iyo kampani yanditse isaba igihe Minisitiri Stanislas Kamanzi ubwo yayoboraga MINIRENA, aho ngo yari yayangiye kuko yavugwagaho ubucukuzi butemewe n’amategeko, iza gusabwa no kwishyura imisoro yose y’ibirarane irimo Leta.

Gusa Evode avuga ko byamutunguye uburyo RNRA yatanze icyemezo kandi izi neza ko iyo kampani yari yarahakaniwe.

Nyuma yo kwangira iyo kampani Evode ngo yahise aha uburengazira indi yabonaga ngo yararenganyijwe na RNRA yitwa Mwashamba Mining Ltd, aho ubushinjacyaha buvuga ko yatanze icyo cyemezo iyo kampani itazwi muri RDB.

Mu kwiregura kwe, Imena Evode yavuze ko nta mpamvu abona yo gufungwa kuko abona nta cyaha yigeze akora, aho ngo ibyo yasinye byose byaciye mu nzira zemewe n’amategeko.

Ku ruhande rwa Kayumba na Kagabo, babwiye urukiko ko impamvu bajuririye icyemezo cy’urukiko kibafunga by’agateganyo kuko ngo babona nta cyaha bigeze bakora, aho basaba ko barekurwa bagakurikiranwa bari hanze.

Imyanzuro y’ubujurire yakabaye yarasomwe kuwa Kabiri tariki 14 Werurwe 2017, ariko Umucamanza avuga ko atabonye umwanya uhagije wo kuyandika.

Tanga igitekerezo