UNIK Volleyball Club yatsinze umukino wa kabiri

    0
    UNIK Volleyball Club muri Tuniziya aha yishimiraga intsinzi

    UNIK Volleyball Club yatsinze amaseti 3-2 Dounes yo muri Burkina Faso mu irushanwa rya Afurika ribera muri Tuniziya.

    Ni umukino wa kabiri UNIK itsinze aho umukino wa mbere yatsinze amaseti 3-0 Police yo muri Botswana.

    Mu mikino wa kabiri UNIK yatsinze, Douanes yabanje gutsinda iseti ya mbere ku manota 25-15, UNIK itsinda iseti ya kabiri ku manota 25-21, Douanes itsinda iseti ya gatatu ku manota 29-27, UNIK itsinda iseti ya kane ku manota 25-16, n’iya gatanu ku manota 15-8.

    UNIK yatsinzwe na Assarya yo muri Libiya amaseti 3-2 ku mikino wa mbere , umukino wa kabiri UNIK yatsinzwe amaseti 3-1 na Bordj yo muri Algeria.

    Mu mukino UNIK Volleyball yatsinze Police yo muri Botswana Mutabazi Yves niwe wabaye umukinnyi mwiza aho ari nawe watsindiye ikipe ye ibitego byinshi bigera kuri 17.

    Umukino wa gatatu UNIK yabashije kuwitwaramo neza ubwo yatsindaga Police yo ikipe yo muri Botswana aho Mutabazi Yves yabaye umukinnyi w’umunsi ndetse ni nawe watsindiye UNIK ibitego byinshi bigera kuri 17.

    Ubu imikino yose yo mu itsinda UNIK yari herereyemo yayisoje itegereje ko hakorwa urutonde maze igatangira guhatanira imyanya kuva wa kane.

    Mudahemuka William umukinnyi wa UNIK avuga ko bategereje andi makipe yo mu yandi matsinda kuko hari atarasoza imikino.

    Tanga igitekerezo