UNIK Volleyball Club izifashisha Mutabazi ukinira APR mu mikino Nyafurika

    0
    Mutabazi Yves(uturutse iburyo) umukinnyi w’ikipe ya APR VC wiyambajwe n'ikipe ya UNIK yahoze ari INATEK

    Umukinnyi wa APR Volleyball Club ari we Mutabazi Yves ari mu bakinnyi UNIK izifashisha mu irushanwa Nyafurika (Men African Club Championships) rizatangira tariki ya 15 kugeza 18 Werurwe uyu mwaka muri Tuniziya.

    Mutabazi yantangarije izubarirashe.rw ko ikipe ya UNIK yabimusabye ko yafatanya n’abakinnyi b’ikipe ya UNIK ubwo bazaba bari mu marushanwa muri Tuniziya .

    Mutabazi avuga ko yantangiye gukorana n’ikipe ya UNIK kuko ikorera imyitozo i Kigali muri Sitade Amahoro (Petit Stade).

    Nubwo ikipe ya UNIK igiye guhagararira u Rwanda mu irushanwa Nyafurika ntabwo ihagaze neza muri shampiyona aho ubu iri ku mwanya wa gatandatu n’amanota 12 kandi ikaba ariyo ifite igikombe cya shampiyona y’umwaka ushize.

    Ese byaba biterwa n’iki kuba ikipe ya UNIK idahagaze neza muri shampiyona ?

    Bamwe mu bakinnyi b’ikipe ya UNIK batagarije izubarirashe.rw ko bamaze igihe kinini badakorera hamwe imyitozo ni nayo mpamvu ahanini urwego rwabo rwasubiye hasi.

    Umwe muri aba bakinnyi yagize ati “ Akenshi mu mikino ya shampiyona twajyaga duhura mbere umunsi umwe duhita dukina ku munsi ukurikiyeho kandi haba hashize igihe kinini tudakora imyitozo”.
    Umutoza w’ikipe ya UNIK ,Ntawangundi Dominique we yemezaje ko ikibazo bari bafite mu minsi ishize ari abakinnyi batari bahari kuko barwaye cyane ko mu mpera z’iki cyumweru mu mikino batsinzwe ahanini ni uko hari abakinnyi batagaragaye barimo na Gasongo urwaye.

    Ntagihindutse ikipe ya UNIK izahaguruka i Kigali yerekeza muri Tuniziya tariki ya 13 Werurwe 2017.

    Tanga igitekerezo