UNIK Volleyball Club irerekeza muri Tuniziya uyu munsi

    1
    UNIK yahoze ari INATEK VC yegukanye Playoffs (Ifoto/Ububiko)

    UNIK Volleyball Club kuri uyu wa Kabiri ku isaha ya saa kumi z’umugoroba irerekeza muri Tuniziya mu marushanwa y’Afurika y’amakipe yabaye aya mbere iwayo muri shampiyona z’ibihugu.

    Iri rushanwa rizatangira tariki ya 16 kugeza 28 Werurwe uyu mwaka.

    Abakinnyi 12 bagiye kwerekeza muri Tunisia

    Ntagengwa Olivier

    Dushimana Vicent

    Gahigi

    Regina Fabrice

    Kipkirui Abuid Churchir

    Akumuntu Kavalo Patrick

    Muvunyi Alfred

    Mudahemuka William

    Nkezabahizi Fabrice

    Bonijuru Bosco

    Kagimbura Herve

    Mutabazi Yves.

    Abatoza ni Ntawangundi Dominique umutoza mukuru ,umutoza wungirije ni Nyirimana Fidele.

    Ntawangundi Dominique yatangarije izubarirashe.rw ko aba bakinnyi uko ari 12 bamaranye icyumweru kirenga bari mu mwiherero i Kigali aho bakurikiranwaga umunsi ku wundi.

    Yagize ati “ Kugeza uyu munsi ntakibazo nakimwe dufite ubu byose bisa naho byakemutse igisigaye turiho turitegura urugendo rwo kwerekeza muri Tunisia aho turi buhaguruke ku isaha ya saa kumi z’umugoroba”.

    Avuga ko batari bamenya igihe bazatomborera amakipe azahura muri iri rushanwa ariko nibagerayo barahita babimenya.

    Ntawangundi Dominique yasobanuye impamvu hari abakinnyi bo mu yandi makipe yifashishije, ati “abakinnyi bamfashije twegukana igikombe mu mwaka wa 2015 nihisemo kubifashisha muri iri rushanwa kuko bari basanzwe bamenyeranye ndetse indi mpamvu abakinnyi nazanye uyu mwaka ntabwo bari ku rwego rwo gukina irushanwa mpuzamahanga”.

    Dominique avuga ko ubusanzwe amakipe yo mu Rwanda iyo yitabiraga irushanwa nkiri wasangaga ikipe ifite umutoza umwe gusa ariko bo bahisemo gushaka uwa kabiri ariwe Nyirimana Fidele usanzwe utoza ikipe ya Kirehe.

    Igitekerezo kimwe

    Tanga igitekerezo