UNIK Volleyball Club irakina umukino wa mbere n’ikipe yo muri Libiya

    0
    UNIK Volleyball Club mbere yo guhaguruka ku kibuga cy’indege i Kanombe

    Ikipe ya UNIK Volleyball ihagarariye u Rwanda mu marushanwa ny’Afurika muri Tunisia irakina umukino wa mbere na Assarya yo muri Libya.

    Tombora yabaye ku mugoroba wo kuwa kane aho amakipe agabanyije mu matsinda ane mu makipe yitabiriye iri rushanwa uko ari 17.

    Uko amakipe agabanyije mu matsinda

    Itsinda rya mbere harimo Esperance (TUN), Ahly B (Libya), Ahly E (Misiri) na Bafia( Cameroun).

    Itsinda rya kabiri harimo FAP( Cameroon), Alnabda( Sudan) , As Finances(Benin) na Alswehly(Libya).

    Itsinda rya gatatu ririmo Bordj(Algeria),Police Vi(Botswana), UNIK (Rwanda), Dounes( Burundi) na Assarya(Libya).

    Itsinda rya kane ririrmo Sahel (Tunisia), Espoire (COD), Prisons yo muri Kenya na As Police (Benin).

    Aha ni mu cyumba cyabereyemo tombola muri Tuniziya aho iri rushanwa rigiye kubera

    Mudahemuka William umukinnyi wa UNIK, ariko ubusanzwe ubarizwa mu ikipe ya Gisagara ya Volleyball yatangarije izubarirashe.rw ko nyuma ya tombora amakipe yose amaze kumenya matsinda aherereyemo abatoza bahise bababwira ko bari buze kukina ku mukino wa mbere na Assarya yo muri Libya.

    Yagize ati “ Tumeze neza na bagenzi banjye kandi turiteguye guhatana nyuma yaho twabonye itsinda duherereyemo kandi turizera ko tuzagera kure dushyize hamwe ndetse ni dukurikiza inama z’abatoza”.

    Ni ubwa mbere ikipe ya UNIK igiye kwitabira iri rushanwa kuko mu mwaka wa 2015 yabonye itike yo kuryitabira ku nshuro ya mbere, ariko iza kubura ubushobozi bwo kujyayo.

    Tanga igitekerezo