UNIK VC yaserukiye u Rwanda mu mikino ya Afurika yatakaje umukino wa kabiri

    0
    UNIK VC yahoze ari INATEK VC mu myitozo

    UNIK VC yatakaje umukino wa kabiri nyuma yo gutsindwa n’ikipe ya Bordj yo muri Algeria ku maseti 3-1 mu irushanwa Nyafurika ribera muri Tuniziya.

    Umukino wa mbere wabaye kuwa gatanu UNIK yatsinzwe na Assarya yo muri Libiya ku maseti 3-2.

    Uko amaseti ya kurikiranye ku mukino wa mbere UNIK ikina na Assarya yo muri Libiya

    Assarya yatsinze iseti ya mbere ku manota 25-20, UNIK itsinda iseti ya kabiri ku manota 26-24,n’iya gatatu ku manota 28-26, Assarya yongera gutsinda iseti ya kane ku manota 25-14, niya gatanu ari nayo ya nyuma 17-15.

    Uyu munsi UNIK yatsinzwe amaseti 3-1 na Bordj yo muri Algeria

    UNIK yatsinze iseti ya mbere ku manota 25-23, Bordj itsinda iseti ya kabiri ku manota 25-13, iya gatatu ku manota 25-16, n’iya kane ari nayo ya nyuma ku manota 25-8.

    Kugeza ubu bisa naho amahirwe ya UNIK yo kuzamuka mu cyiciro gikurikiyeho yamaze kuyoyoka kuko imaze gutakaza imikino ibiri kandi muri buri tsinda hazamuka amakipe abiri gusa ikaba isigaje gukina indi mikino 3.

    Uyu mwaka iri rushanwa ryitabiriwe n’amakipe 17 aho yose agabanyije mu matsinda ane.

    UNIK VC yahoze ari ikipe ya INATEK ubusanzwe yitoreza mu Karere ka Ngoma Intara y’Iburasirazuba, izakina umukino wayo wa gatatu ku munsi w’ejo aho izaba icakirana na Police Vi yo muri Botswana.

    Kugeza ubu ikipe ya UNIK iri mu itsinda rya gatatu aho iriku mwe n’amakipe nka Bordj(Algeria),Police Vi(Botswana), Dounes( Burundi) na Assarya(Libya).

    Uko andi makipe agabanyije mu matsinda

    Itsinda rya mbere harimo, Esperance (TUN), Ahly B (Libye), Ahly E (Misiri) na Bafia( Cameroun).

    Itsinda rya kabiri harimo FAP (Cameroon), Alnabda( Sudan) , As Finances(Benin) na Alswehly(Libya).

    Itsinda rya kane ririrmo, Sahel (Tunisia), Espoire (COD), Prisons yo muri Kenya na As Police (Benin).

    Tanga igitekerezo