Umuyobozi w’Ishyirahamwe rya Volleyball mu Rwanda yeguye nyuma y’ukwezi atowe

    0
    Umuyobozi w’ishyirahamwe ry’umukino wa Volleyball mu Rwanda, Nkurunziza Gustave ( (Ifoto/Ububiko)

    Nkurunziza Gustave wari umaze igihe kingana n’ukwezi yongeye gutorerwa kuyobora ishyirahamwe ry’umukino wa Volleyball mu Rwanda yeguye ku mirimo ye ku mugoroba wo kuri uyu wa mbere.

    Gustave yatowe tariki ya 4 Gashyantare uyu mwaka aho yatsindiye ku majwi 18 aho yari ahanganye na Karekezi Léandre wabonye amajwi 9 gusa.

    Hashize icyumweru kimwe gusa aya matora amaze kuba nibwo Police y’u Rwanda yataye muri yombi umuyobozi wa FRVB Nkurunziza Gustave, umunyamabanga Nshingwabikorwa mu ishyirahamwe ry’umukino wa Volleyball mu Rwanda ndetse n’umubitsi Uwera Jeannette bakekwagaho ruswa yabaye mu gihe cy’amatora.

    Tariki ya 2 Werurwe uyu mwaka nibwo aba bayobozi barekuwe, Urukiko rw’Ibanze rw’Akarere ka Nyarugenge rwabarekuye aho rwemeje ko icyaha bashinjwaga nta bimenyetso bifatika byagaragajwe n’ubushinjacyaha ndetse urukiko rutegeka ko barekurwa bityo haramutse habonetse n’ibindi bimenyetso bakaba bakurikiranwa bari hanze.

    Kuva barekuwe umunyamabanga Nshingwabikorwa ,Hatumimana Christian ntiyigeze asubira mu mirimo ye kuko tariki ya 13 Werurwe uyu mwaka yahise asezera mu mirimo ye aho Visi Perezida wa mbere muri FRVB , Kansime Julius yatangarije ikinyamakuru izubarirashe.rw ko uyu munyamabanga yasezeye bitewe nuko yabonye akandi kazi.

    Ku mugoroba wo kuri uyu wa mbere nibwo Nkurunziza Gustave yeguye ku mirimo ye abinyujije mu ibaruwa yashyikirijwe inteko rusange ya FRVB ndetse na Minispoc ihabwa kipi.

    Iyi baruwa Gustave yanditse avuga ko yeguye ku mpamvu ze bwite ku buyobozi bw’ishyirahamwe ry’umukino w’intoki wa Volleyball.

    Nkurunziza Gustave, yashimiye abantu bose bafatanyije mu gihe cyose yamaze ku buyobozi bw’iri shyirahamwe, anatangaza ko yiteguye gutegura umuhango wo kwegura agashyikiriza ubuyobozi vice perezida we wa mbere mu gihe hategerejwe amatora y’uzamusimbura.

    Gustave yatowe mu mwaka wa 2013 muri manda ya mbere aho yayoboye imyaka ine muri uyu mwaka yari manda ya kabiri yari amaze gutorerwa aho yari amaze ukwezi n’iminsi 16 atowe.

    Tanga igitekerezo