Umuyobozi w’inteko rusange yagize icyo avuga ku iyegura rya Nkurunziza

    0
    Mutwarasibo Philbert, umuyobozi w’inteko rusange muri FRVB na Nkurunziza Gustave wahoze ayobora FRVB (Ifoto/Ububiko)

    Mutwarasibo Philbert, umuyobozi w’inteko rusange y’ishyirahamwe ry’umukino wa Volleyball mu Rwanda (FRVB) yavuze ko nyuma yo kwegura k’umuyobozi w’ishyirahamwe ry’umukino wa Volleyball mu Rwanda ari we Nkurunziza Gustave bagomba guhita bategura andi matora.

    Mutwarasibo atangaje ibi nyuma y’aho Nkurunziza Gustave wari umuyobozi wa FRVB yeguye ku mirimo ye yo kuyobora iri shyirahamwe ku mpamvu ze mbwite.

    Mutwarasibo uyobora Inteko rusange ya Volleyball yagize ati “buriya iyo umuntu yeguye ku mpamvu ze bwite ni uburenganziza bwe aragenda abandi bagakomeza imirimo”.

    Ikiganiro Mutwarasibo yagiranye na izubarirashe.rw

    I R: Ese iyo umuyobozi mukuru yeguye ni nde ukomeza kuyobora?

    Mutwarasibo:Amategeko avuga ko iyo umuyobozi yeguye ku mpamvu ze bwite ashyikiriza urwandiko rusezera inteko rusange hanyuma abayobozi b’inteko rusange, nibo bicara bagategura uburyo batumira abanyamuryango ndetse bakamenyesha inteko rusange idasanzwe hagatorwa undi muyobozi mushya.

    I R: Amatora ateganyijwe ryari?

    Mutwarasibo: Kugeza ubu si navuga ngo n’itariki iyi n’iyi amatora azabera kuko tugomba gutegereza umuyobozi wungirije mu ishyirahamwe ry’umukino wa Volleyball mu Rwanda, Kansime Julius uri mu butumwa bw’akazi muri Tuniziya aho yaherekeje ikipe ya UNIK ya Volleyball mu marushanwa y’Afurika aberayo tukaba tuzamurindira nagaruka nibwo tuzatumira abanyamuryango.

    I R: Ubusanzwe inteko rusange ihamagazwa ryari?

    Mutwarasibo: Inteko rusange idasanzwe ubundi ntijya ikunda kuba nta mpamvu ikomeye ihari ni nayo mpamvu iyo tugiye kuyitumiza twandika amabaruwa atumira abanyamuryango mbere y’iminsi 15 akaba yabagezeho ubundi bakitabira icyo gikorwa.

    Ndatekereza ko iki ari igikorwa cyoroshye cyane ko hazaba hatorwa umuyobozi umwe gusa kandi mu cyumweru gitaha Visi Perezida yaje tuzamenyesha abanyamuryango ikizakurikiraho.

    Tanga igitekerezo