Umuyobozi w’Intara ya Dar es Salaam yashyizwe mu kato n’itangazamakuru

Neville Meena uyobora ihuriro ry'abanditsi bakuru b'ibitangazamakuru ati "Dutangaje ko RC Makonda ari umwanzi w’ubwisanzure bw’itangazamakuru"

0
RC Paul Makonda uyobora Intara ya Dar es Salaam

Itangazamakuru ryo muri Tanzania rwanzuye kutongera kwandika kuri RC Paul Makonda uyobora Intara ya Dar es Salaam, kumvikanisha ijwi rye kuri radiyo cyangwa kumugaragaza kuri televiziyo.

Ni icyemezo bamufatiye nyuma y’aho akoze icyo bise kugaba igitero mu ijoro ku kigo cy’itangazamakuru cya Clouds Media Group, gikorera ahitwa Mikocheni, ari kumwe n’abapolisi benshi bitwaje imbunda.

Ihuriro ry’abanditsi bakuru b’ibitangazamakuru (radiyo, televiziyo n’ibinyamakuru) rizwi nka TEF rwakoze inama, abarigize bose, mu ijwi rimwe, banzura kutongera kuvuga kuri RC Paul Makonda, nk’uko tubikesha Bongo5.com

Aha ni mu nama y’abanditsi bakuru (editors), aho banzuye gushyira mu kato RC Paul Makonda uyobora Intara ya Dar es Salaam

“Kuva ubu inama ze, ibikorwa bye byose ntituzabyitabira cyangwa ngo tugire icyo tubitangazaho.” Aya ni amagambo ya Neville Meena ukuriye iryo huriro ry’abanditsi bakuru.

Neville avuga ko nihaba igikorwa kirimo abandi bantu na Makonda akirimo, hazatangazwa ibyavuzwe n’abandi gusa, we ashyirwe mu kato, ati “Makonda ntacyo tuzamuvugaho, biroroshye.”

Akomeza agira ati “Ntidukeneye isura ye kuri televiziyo, mu kinyamakuru cyangwa kongera kumwumva avuga kuri radiyo.” Makonda yavogereye Clouds Media Group kuwa 17 Werurwe.

Umuyobozi w’ibiganiro wa Clouds Media Group, Ruge Mutahaba, avuga ko “byatubabaje cyane kuba Makonda yarazanye n’abapolisi bafite imbunda.”

Ruge avuga ko “nubwo asanzwe ari inshuri yacu ariko iyo inshuti igusuye ninjoro ikagusura itaguteguje kandi ukabona ije n’imbunda, ntiwapfa kubyiyumvisha.”

Bivugwa ko Makonda yaje akinjira muri Clouds TV, agategeka abanyamakuru bakora ikiganiro cya The Weekend Chat Show guhitisha video yari azanye y’umugore uvuga ko yabyaranye na Musenyeri  Josephat Gwajima w’Itorero ry’Ibyahishuwe (Kanisa la Ufunuo).

BBC yatangaje ko Minisitiri w’Itangazamakuru Nape Nnauye yashyizeho itsinda ry’abantu bagomba guperereza ibijyanye n’ibyo Makonda avugwaho, ndetse binagaragazwa na camera za CCTV.

Niba wumva Igiswahili, reba iyi video ya Minisitiri Nape Nnauye avuga ku itsinda ryashyizweho ngo rishakishe amakuru ku bivugwa kuri Paul Makonda ndetse agasaba abanyamakuru kutagira ubwoba kubera ibyabaye kuko “ubwoba ari umwanzi ukomeye w’itangazamakuru.”

RC (Regional Commissioner) Paul Makonda, ibyo kuvogera Clouds TV bije nyuma yo kuvugwaho guhimba inyemezamanota (bulletins), n’umutungo we ngo yabonye mu buriganya.

Ni mu gihe atanorohewe n’abanenga urugamba amaze iminsi atangije rwo kurwanya ibiyobyabwenge, aho yasohoye urutonde rurerure rw’abantu bavugwaho gucuruza cyangwa gukora cyangwa gukwirakwiza ibyo biyobyabwenge barimo n’abasirikari n’abapolisi, ndetse n’abahanzi barimo Mr Blue, Babu wa kitaa, Wema Sepetu wakundanaga na Diamond, n’abandi.

Iki gikorwa cya Makonda cyo kwinjira muri Clouds TV n’abapolisi, ndetse n’ibyo bindi bijyanye n’imitungo ye no kuba yaba yaracuze imyamyabumenyi, abaturage bagaragaye ku mbuga nkoranyambaga babyamagana. Gusa Perezida Magufuli yasabye Makonda kutabyitaho.

Mu muhango wo gushyira ibuye ry’ifatizo ry’umuhanda unyura mu kirere ahitwa Ubungo mu Mujyi wa Dar es Salaam, Magufuli yavuze ko Makonda ari umuhanga, amusaba kutita ku bamunenga, anasaba abaturage kudakomeza guta igihe ku mbuga nkoranyambaga, nk’uko bitangazwa na Swahilitimes.com

Yagize ati “Duta igihe ku bihuha kandi ntacyo bidufasha, ntibituzanira amazi, ntibiduha imboga…baturage mumenye ko kwiyamamaza byarangiye ubu ninjye perezida, warira wakwigaragura perezida ni njye kandi njye ndajwe ishinga no gukora gusa (hapa kazi tu)”

Yakomeje avuga ko abantu bata igihe kuri izo mbuga nkoranyambaga ndetse bamwe bakagaragara basa n’abashaka kumuhitiramo ibyo agomba gukora, arabanenga.

Ati “Ukaza ugapostinga ikintu, mu kanya ugapostinga ikindi ndetse bamwe basigaye bampitiramo ibyo gukora. Reka mbabwire, iyo umpitiyemo gutyo uba ubyangije, ndi perezida wiyizera, ndizera mwumva icyo mvuga.”

Nyuma y’aya magambo ya Magufuli ariko (yayavuze kuwa 20 Werurwe), ihuriro ry’abanditsi bakuru b’ibitangazamakuru ryashimangiye ko Makonda akwiye kutihanganirwa na gato.

Umuyobozi waryo, Neville Meena, ati “Twamaganye igikorwa cya Makonda (cyo kuvogera Cloud Media Group) n’umunyamakuru uzabirengaho agashaka gukorana na we ibizamubaho ntituzabimufashamo. Abanyamakuru, abanditsi bakuru twese turabyemeranyaho, twese turavuga ko biriya bidakwiye kwihanganirwa, ishyirwa mu bikorwa ry’iki cyemezo cyo guha akato Makonda rihereye ubu.”

Yunzemo ati “Muri urwo rwego dutangaje ko RC Makonda ari umwanzi w’ubwisanzure bw’itangazamakuru, n’abandi bose bazakorana na we mu guhonyora ubwisanzure bw’itangazamakuru.”

Tanga igitekerezo