Umuvugizi wa Polisi ya Uganda yarashwe inshuro 27

0
Ubwo AIGP Kaweesi yasezerwagaho ubwa nyuma mu rusengero

Umuvugizi wa polisi ya Uganda AIGP Kaweesi uherutse kuraswa n’abantu bataramenyekana ngo yarashwe amasasu inshuro 27 zose.

Uwari ushinzwe kumurinda we yarashwe amasasu 33 naho umushoferi araswa inshuro 11.

Polisi ya Uganda nkuko tubikesha ikinyamakuru the New Vision ngo  AIGP Andrew Felix Kaweesi yarashwe inshuro 27.

Imodoka yari ibatwaye yo ngo yarashweho amasasu arenga 70.

Kaweesi mbere y’iminsi 2 ngo yicwe, yari yabwiye umupadiri mu idini rya gatolika ko akomeje kwakira ubutumwa bumubwira ko azicwa.

Amakuru aturuka ku byegera by’uwo mu padiri avuga ko Kaweesi yamweretse ubutumwa bugufi kuri telefoni buvuga buti “ Tuzakwica”. Iyi numero ya telefoni yakoreshejwe ngo ntabwo yari ibaruye.

Uyu mu padiri wagaragaje ubwo butumwa yibajije impamvu telephone zitabaruye zigikoreshwa muri Uganda.

Kaweesi w’imyaka 43 y’amavuko yarashwe ku wa gatanu ushize ari kumwe n’umushoferi n’ushinzwe kumurinda. Barasiwe hayi yahoo yari atuye ubwo yajyaga ku kazi. Asize abana n’umugore.

Polisi ya Uganda irahakana amakuru avuga ko yashyizeho amasaha ntarengwa

Tanga igitekerezo