Umutoza wa Gisagara VC afite impungenge ko Marchal atazagaraga mu mikino itaha

    1
    Kwizera Pierre Marshar watoje Kirehe VC ubu akinira Gisagara Volleyball Club(Ifoto/Ububiko)

    Umutoza w’ikipe ya Gisagara ya Volleyball ari we Gakwaya Eric afite impungenge ku mukinnyi we Kwizera Pierre Marchal wagize ikibazo cy’imvune mu myitozo, akaba ashobora kutagaragara mu mikino izaba tariki ya 4 Werurwe 2017 uzahuza iyi kipe na UNIK yahoze ari INATEK, mu mukino uzabera muri Sitade Amahoro i Remera .

    Gakwaya mu kiganiro yagiranye na izubarirashe.rw yagize ati “Abakinnyi bose bameze neza uretse Marchal wavunikiye mu myitozo ku kuguru ku iburyo ariko kugeza ubu sinzi neza niba nzamwifashisha uretse uyu munsi abaganga bari burare bampaye igisubizo”.

    Avuga ko biteguye neza imikino bazakina mu mpera z’iki cyumweru aho bazaba bahatana n’amakipe akomeye muri shampiyona.

    Ntawangundi Dominique umutoza w’ikipe ya UNIK Volleyball uvuga ko ikipe ye yasubiye inyuma agende ku bakinnyi be batabonekera igihe bigatuma bagenda basubira inyuma muri shampiyona.

    Yagize ati “ Kugeza ubu turi ku mwanya wa gatandatu kandi ubusanzwe uyu mwanya mu myaka ibiri ishize ntitwigeze tuwubaho ariko turacyagerageza kuko ahanini ikibazo cyatangiriye mu buyobozi bwanjye aho ibyo nsaba akenshi biboneka ku munota wa nyuma”.

    Avuga ko ubu baje i Kigali aho bitegura imikino Nyafurika y’amakipe yabaye aya mbere iwayo muri shampiyona y’ibihugu byazo.

    Imikino izaba mu mpera z’iki cyumweru

    Mu bagabo

    APR v IPRC South
    UTB V UNIK

    UNIK V Gisagara

    Gisagara v UTB

    Imikino izaba ku Cyumweru

    KVC v REG

    REG v Kirehe

    Kirehe v KVC

    Mu bagore

    RRA v St Aloys

    RRA v APR

    St Joseph v IPRC Kigali

    Ruhango v IPRC Kigali.

    Igitekerezo kimwe

    Tanga igitekerezo