Umuraperi Ney wa Mitego yarekuwe, anemererwa gukomeza kunenga Leta ya Magufuli

0
Umuraperi Ney wa Mitego

Ney wa Mitego, umuraperi wo muri Tanzania wari watawe muri yombi muri iyi wikendi, yafunguwe ndetse anemererwa gukomeza kuririmba ibitagenda muri Leta ya Magufuli.

Minisitiri w’Itangazamakuru, Umuco n’Imikino muri Tanzania, yatangaje ko indirimbo yatumye uyu muhanzi afungwa nta kibazo ifite.

Ney wa Mitego yasohoye indirimbo yise Wapo, ahita atabwa muri yombi ubwo yari yagiye mu Ntara ya Morogoro, ajyanwa i Dar es Salaam guhatwa ibibazo n’abashinzwe iperereza.

Minisitiri Harrison Mwakyembe ushinzwe itangazamakuru yasabye ko uyu muhanzi arekurwa, anategeka ko iyo ndirimbo ye yongera gukinwa mu bitangazamakuru, nk’uko bitangazwa n’Ikinyamakuru Mwananchi.

Nyuma y’ifungwa ry’uyu muhanzi, Urwego rushinzwe ubuhanzi mu gihugu rwitwa BASATA (Baraza la sanaa la Taifa) rwabujije ibitangazamakuru kuyikina.

Minisitiri Mwakyembe yatangaje ko uyu muhanzi nta kosa yakoze kuko yaririmbye ibimurimo, ahubwo anamusaba kuza akamubwira n’ibindi aririmba.

Muri iyo ndirimbo yitwa Wapo, Ney wa Mitego avuga ko hari abayobozi bafite impamyabumenyi z’incurano.

Avuga ko nta bwisanzure bwo gutanga ibitekerezo buri muri Tanzania, akavuga kandi ko umuyobozi mwiza ari uwemera kunengwa.

Avuga ko hari abayobozi banywa ibiyobyabwenge, ngo hakaba hariho n’abakumbuye Jakaya Kikwete wabanjirije Perezida Magufuli muri Perezidansi.

Ney wa Mitego avuga ku itangazamakuru akavuga ko ritinya Leta, ndetse akavuga ko abanyepolitiki baba barwanira impapuro z’imbere mu binyamakuru.

Umva iyo ndirimbo hano

Minisitiri Mwakyembe yavuze ko ahubwo na Perezida Magufuli yakunze cyane iyo ndirimbo, avuga ko ari byiza kuba umuhanzi aririmba agaragaza ibitagenda neza ngo bikosorwe.

Magufuli yasabye kuririmba n’abakwepa imisoro, abacuruza ibiyobyabwenge n’ababinywa, ndetse n’abajura, n’abandi bafite imyitwarire mibi muri sosiyete, nk’uko bitangazwa n’ikinyamakuru Jicho la Uswazi.

Soma inkuru yabanje:

Umuraperi Ney wa Mitego yatawe muri yombi kubera kunenga Leta ya Magufuli

Tanga igitekerezo