Umunyamabanga Nshingabikorwa w’Ishyirahamwe rya Volleyball yasezeye

    0
    Hatumimana Christian wari umunyamabanga Nshingwabikorwa mu ishyirahamwe ry’umukino wa Volleyball (Ifoto/Sikubwabo D)

    Hatumimana Christian, Umunyamabanga Nshingabikorwa mu Ishyirahamwe ry’umukino wa Volleyball mu Rwanda (FRVB) yasezeye ku mirimo ye.

    Ku mugoroba wo kuri uyu wa Mbere tariki ya 13 Werurwe 2017 ni bwo Hatumimana yashyikirije ubuyobozi bw’Ishyirahamwe rya Volleyball mu Rwanda (FRVB) ibaruwa isezera ku mirimo ye.

    Umuyobozi wungirije mu ishyirahamwe ry’umukino wa Volleyball mu Rwanda ari we Kansime Julius yatangarije izubarirashe.rw ko uwari usanzwe ari Umunyamabanga Nshingwabikorwa mu ishyirahamwe ry’umukino wa Volleyball mu Rwanda yabashyikirije ibaruwa isezera ku mirimo ye.

    Kansime yagize ati “uyu munyamabanga mu rwandiko yaduhaye yatubwiye ko yabonye indi mirimo ubu igisigaye ni ukureba uburyo twamusimbuza undi ariko hakazabanza kuba ikizamini”.

    Ndikubwimana Gerturde wari ushinzwe tekiniki ubu niwe ugiye kuba akora imirimo yakorwaga na Hatumimana Christian.

    Akomeza avuga ko mbere yo gushyira uyu mwanya ku isoko bazabanza kugirana ibiganiro n’inteko rusange bakareba icyakorwa vuba.

    Hatumimana Christian yari amaze imyaka irenga 10 ari mu ishyirahamwe ry’umukino wa Volleyball mu Rwanda aho asezeye nyuma yo kurekurwa n’inzego z’umutekano aho yakekwagaho ruswa na bagenzi be barimo n’umuyobozi wa FRVB wagarutse mu mirimo ye ariko baza kuregurwa n’urukiko.

    Hatumimana kuva yarekurwa nyuma yo kugirwa umwere we na bagenzi be baketsweho ruswa mu matora ya Komite y’Ishyirahamwe rya Volleyball, ntiyongeye kugaruka mu mirimo ye kugeza yanditse urwandiko rusezera ku mwanya yari afite mu ishyirahamwe rya Volleyball (FRVB).

    Tanga igitekerezo