Umukino wa Rayon Sports na Onze Createurs usize imikino ya shampiyona yimuwe

    0
    Kuri uyu wa Gatandatu, Rayon Sports irakira Onze Createurs kuri stade Amahoro mu mukino wo kwishyura wa CAF Confederation Cup (Ifoto/Internet)

    Mu gihe kuri uyu wa Gatandatu, Rayon Sports ikina na Onze Createurs yo muri Mali kuri stade Amahoro mu mukino wo kwishyura wa CAF Confederation Cup, FERWAFA yimuye imikino ine yari iteganyijwe kuri uyu wa gatandatu tariki ya 18 Werurwe 2017.

    Mu ibaruwa umunyamabanga w’Ishyirahamwe ry’umupira w’amaguru mu Rwanda yandikiwe abayobozi b’amakipe yari ateganyijwe gukina kuwa Gatandatu yabamenyesheje ko umunsi wa 21 wa shampiyona yimuwe kuko yahuye n’umukino wa Rayon Sports na Onze Createur uzabera kuri stade Amahoro.

    Imikino itatu muri yo yashyizwe ku Cyumweru, tariki ya 19 Werurwe aho Kiyovu Sports izakira Kirehe ku Mumena, Mukura VS ikine na Espoir FC kuri stade ya Huye naho Sunrise ihure Etincelles i Nyagatare.

    Umukino wa Gicumbi na AS Kigali uzakinwa kuwa Mbere, tariki ya 20 Werurwe i Gicumbi, bivuze ko uwa Bugesera na Rayon Sports wimuwe uzakinwa nyuma y’ikirarane iyi kipe izakinana na Sunrise tariki ya 29 Werurwe 2017.

    Ku ngengabihe isanzwe ku rubuga rwa FERWAFA igaragaza ko kuwa Gatanu, Police FC izakina na Musanze ku Kicukiro.

    Ku Cyumweru, APR FC izakira Pepiniere kuri stade ya Kigali naho Amgaju yatsinzwe na AS Kigali aho na rutahizamu wabo, Shaban Hussein yavunitse, bakire Marines FC.

    Umukino w’ikirarane wa Bugesera na Rayon Sports uzakinwa tariki ya 5 Mata 2017 kuko umukino w’umunsi wa 22 Rayon Sports izahura n’Amagaju kuri stade ya Kigali tariki ya 31 Werurwe 2017.

    Rayon Sports yari yatsinzwe umukino ubanza na Onze Createurs igitego 1-0 cya Boubacar Samassekou ku munota wa 60, uzasifurwa n’Umunya Niger Hassane Abdou.

    Ibaruwa umunyamabanga wa FERWAFA yandikiye amakipe yari gukina kuwa 6

    Tanga igitekerezo