Uko Rayon Sports yakiriye icyemezo cya FIFA ku gihugu cya Mali

  0
  Umunyamabanga Mukuru wa Rayon Sports, Gakwaya Olivier

  Ubuyobozi bwa Rayon Sports buvuga ko butaramenyeshwa niba butazakina n’Ikipe ya Onze Createurs yo muri Mali, nyuma y’uko Ishyirahamwe ry’Umupira w’Amaguru ku isi (FIFA) rihagaritse mu mikino yose igihugu cya Mali.

  Ku ruhande rwa Rayon Sports, Umunyamabanga Mukuru wayo, Gakwaya Olivier yabwiye ikinyamakuru izubarirashe.rw ko bakomeza kwitegura uwo mukino kuko nta cyemezo kivuye muri CAF kibabwira ko uwo mukino utakibaye.

  Ikiganiro yagiranye na izubarirashe.rw

  Mwakiriye mute icyemezo cya FIFA cyo guhagarika igihugu cya Mali mu mikino yose na cyane ko mwari mufite umukino n’ikipe yaho?

  Twebwe turabifata nk’aho ari ibyatambutse mukabibona nk’uko natwe twabibonye ariko ntacyo turamenyeshwa mu buryo bwemewe n’amategeko ngo tube twabifataho icyemezo cyangwa ngo tube twafata indi myanzuro, twe turakomeza kwitegura nk’uko bisanzwe.

  Biramutse bibaye bakabamenyesha ko mukomeje mu kindi cyiciro mudakinnye mwabifata mute?

  Birumvikana byaba ari ibyishimo kuko twaba tubashije gukomeza mu kindi cyiciro kuko ni na yo ntego yacu ni uko tugera kure hashoboka, kuko amakipe yo mu Rwanda bimaze kumenyerwa n’abantu ko aviramo mu majonjora .

  Iriya kipe ya Onze Createurs mwari muyiteguye mute na cyane ko yari yabatsinze mu mukino ubanza?

  Ni ikipe ikomeye, itoroshye ariko twari tumaze icyumweru twitegura kandi twizera ko twayikuramo kubera ko ntabwo twatsinzwe cyane mu gihugu cyabo. Twibwiraga ko dushobora kwishyura kiriya gitego tukaba twanashyiramo n’ikindi.

  Ni iki mwabwira abafana bari biteguye uriya mukino na cyane ko hari abamaze kwibwira ko Rayon Sports ikomeje idakinnye?

  Ni byo maze kukubwira. Ni ugutegereza itangazo rivuye muri CAF riza muri FERWAFA riduha andi mwabwiriza, bitaraba turakomeza twitegure kandi tujye gukina.

  Bishatse kuvuga ko igihe mwabona iryo tangazo mwabamesha?

  Ni ko bimeze.

  Murakoze turabashimiye cyane kandi amahirwe masa

  Murakoze na mwe.

  Ni umukino wo kwishyura wari uteganyijwe kuri uyu wa gatandatu tariki ya 18 Werurwe 2017 kuri Sitade Amahoro, aho mu mukino ubanza wabaye mu cyumweru gishize, Onze Createurs yari yatsinze igitego kimwe ku busa.

  Kuri uyu wa 16 Werurwe ni bwo FIFA yandikiye Ishyirahamwe ry’Umupira w’Amaguru muri Mali (FEMAFOOT) irimenyesha ko icyo gihugu gihagaritswe mu mikino yose y’umupira w’amaguru kubera ko Leta yacyo yinjiye mu bibazo by’iryo shyirahamwe kandi amategeko ya FIFA atabyemera.

  Iki cyemezo cya FIFA kikaba kivuze ko nta kipe n’imwe yo muri Mali yemerewe kuyisohokera mu mikino iyo ari yo yose. Gusa FIFA mu ibaruwa yayo ntabwo yagaragaje igihe iryo hagarikwa rizamara.

  Ishyirahamwe ry’ Umupira w’Amaguru ku isi (FIFA) ryahagaritse Ishyirahamwe ry’umupira w’amaguru ryo muri Mali (FEMAFOOT) mu mikino yose y’umupira w’amaguru, bitewe n’uko Leta y’icyo gihugu yivanze mu bibazo by’umupira w’amaguru.

  Tanga igitekerezo