Ubushinjacyaha bwatangiye gusoma amapaji 60 arimo ibihano busabira Mbarushimana

0
Mbarushimana Kunda Emmanuel

Ubushinjacyaha bwatangiye gusoma umwanzuro warwo wa nyuma ku rubanza ruregwamo Mbarushimana Kunda Emmanuel, ushinjwa ibyaha bya Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994, guhera kuri uyu wa Kane tariki 9 Werurwe 2017.

Ubwo yatangiraga gusoma uyu mwanzuro, Umushinjcyaha Mukuru w’u Rwanda, Mutangana Jean Bosco yavuze ko kurangiza kuwusoma bizatwara amaburanisha yandi 3, kuko ngo ugizwe n’amapaji 60.

Yavuze ko mu gice cya kane cyawo ubushinjacyaha buzavugamo ibihano bwifuza kuzasaba ko Urukiko Rukuru, mu Rugereko rwihariye ruburanisha imanza mpuzamahanga, rwahanisha Mbarushimana.

Mutangana yavuze ko aya mapaji agizwe n’ibice bine, ari byo icy’imyiregurire ya Mbarushimana, aho ubushinjacyaha bugira icyo buyivugaho ahanini bugaragaza ko nubwo uregwa we avuga ko atunganiwe atari ko biri, ko yunganiwe kabone nubwo byabanje kugorana bwose.

Igice cya kabiri cyo kigizwe n’icyo ubushinjacyaha buvuga ku myiregurire ya Mbarushimana, hagendewe ku batangabuhamya. Igice cya gatatu, kibanziriza icy’ibihano, cyo kikavuga cyibanda ku iryozwacyaha n’uruhare ndetse n’ubufatanyacyaha bya Mbarushimana.

Habanje kugibwa impaka ndende…

Gutangira gusoma iyi myanzuro ya nyuma ariko byabanje gutinda, kuko Urukiko Rukuru rwabanje gufata imyanzuro ibiri ku mbogamizi zagaragajwe na Mbarushimana werekanaga ko yambuwe uburenganzira.

Mbarushimana yaje mu Rukiko asaba ko rwahindura icyemezo yafatiwe, cy’uko urubanza rukomeza, we agasaba ko yabanza agahabwa umwanya akiregura ku byavuzwe n’abatangabuhamya.

Mu nyandiko ya Gereza yari yashyikirijwe Urukiko, Mbarushimana yasobanuraga ko hagaragazwamo ko ku itariki ya 20 Gashyantare atitabiriye urubanza, kuko atari afite ubushobozi bwo kuvuga, kuko yari arwaye.

Yasobanuye ko kuva tariki 9 Gashyantare kugeza tariki 3 Werurwe ari bwo gereza yabashije kongera kumuvuza. Me Jean Claude Bizimana wunganira Mbarushimana yavuze ko urukiko rwagombye guhindura icyo cyemezo kuko kibavutsa uburenganzira bwo kwiregura, ko cyashingiye ku kuba urukiko rutari rufite amakuru ahagije.

Basabye ko dosiye yasubira aho yari igeze, noneho uregwa yabyanga akaba yivukije uburenganzira.

Icyemezo cy’Urukiko…

Ku ruhande rw’Urukiko rwakomeje kubaza Mbarushimana ko rumusaba ibyemeza ibyo avuga, ko yari arwaye, imiti yandikiwe, n’ibyemezo muganga yanditsemo ko icyo gihe atabashaga guhagarara nk’uko we abivuga.

Urukiko rwavuze ko rwo rwakomeje kumwaka ibimenyetso akabibura.

Rwavuze ko rwasabye abavoka gukomeza bavuga, bakavuga ko batiteguye, rukimurira iburanisha tariki ya 22 Gashyantare 2017.

Rwavuze ko tariki 21 Gashyantare rwakiriye ibaruwa ya Mbarushimana ivuga ko kubera impamvu z’uburwayi yavugaga ko adashobora kwitabira iburanisha, ariko ko urukiko ku ya 22 Gashyantare rwasabye abavoko gukomeza kugira icyo bavuga ku batangabuhamya no mu gihe uwaregwaga we yaba adahari.

Rwibukije ko mu iburanisha ryabanje rwari rwategetse ko uregwa yavuga atavuga urubanza rwo rwagombaga gukomeza, nuko ruvuga ko urubanza ruzakomeza ubushinjacyaha butanga umwanzuro warwo.

Urukiko rwabwiye Mbarushimana ko rutasubira inyuma ku mwanzuro warwo.

Asabwe kugira icyo avuga Mbarushimana yavuze ko icyo cyemezo kitamutunguye, kuko ari ko bisanzwe ko byanabaye umuco w’uko ibyo avuga byose ntacyo yabihinduraho.

Yavuze ko ibyo yagaragaza byose avutswa amahirwe yo kwiregura.

Mbarushimana yazanye indi ngingo…

Mbarushimana yaje guhita aha Urukiko amabaruwa ashingiye ku byemezo byafashwe, abwira urukiko ko harimo kopi zigaragaza ibyo yandikiye Komisiyo y’Igihugu yo kurwanya Jenoside (CNLG) ayisaba inyandiko zimwe na zimwe zimuvugaho.

Yanavuze ko harimo amabaruwa harimo na kopi z’amabaruwa yandikiye Urukiko Mpanabyaha Mpuzamahanga rwashyiriweho u Rwanda (TPIR), n’izo yandikiye Ubushinjacyaha bwa Denmark.

Byafashe umwanya we n’umwunganizi we basobanurira urukiko ko rwaba rusubitse uru rubanza mu gihe cy’amezi 2, ariko mu mwanzuro warwo ruvuga ko bidashoboka.

Urukiko rwababwiye ko batagaragaza ibikubiye muri izo nyandiko basaba, ko batavuga amatariki nyayo zizabonekeraho, ndetse ko n’Ubushinjacyaha buvuga ko butazashingira kuri izo nyandiko mu gutanga umwanzuro warwo.

Gusa Urukiko rwibukije Mbarushimana ko ashobora gukomeza kuzitegereza, bidakuyeho ko asomerwa umwanzuro w’Ubushinjacyaha. Yasabwe kugira icyo avuga kuri iki cyemezo nacyo avuga ko kitamutunguye, ko nacyo akijuririye.

Urukiko rwahise rutegeka ko iburana rikomeza, rigakomereza aho ryari rigeze. Aha niho Ubushinjacyaha bwatangiye gusoma umwanzuro warwo wa nyuma.

Mbarushimana yoherejwe kuburanira mu Rwanda n’Ubutabera bwa Denmark muri 2014.

Yahoze ari umuyobozi ushinzwe amashuri abanza mu cyahoze ari Perefegitura ya Butare mu gihe cya Jenoside yakorewe Abatutsi.

Mbarushimana aregwa ibyaha bitanu birimo Jenoside, Ubufatanyacyaha mu gukora jenoside, Gucura umugambi wo gukora jenoside, Ubwicanyi nk’icyaha kibasiye inyokomuntu no Kurimbura imbaga nk’icyaha kibasiye inyokomuntu.

Ni ibyaha aregwa ko yabikoreye mu cyahoze ari Perefegitura ya Butare, Komini ya Ndora hagati y’itariki 1 Ukwakira 1990 n’itariki ya 31 Ukuboza 1994.

Tanga igitekerezo