Ubushinjacyaha bwamaze kujuririra icyemezo cyo gufungura Imena Evode by’agateganyo

0
Evode Imena

Ubushinjacyaha bw’u Rwanda bwajuririye icyemezo cy’Urukiko Rwisumbuye rwa Nyarugenge cyo gufungura by’agateganyo uwahoze ari Umunyamabanga wa Leta muri MINIRENA, Imena Evode ukekwaho ibyaha birimo n’itonesha.

Ku wa 20 Gashyantare 2017, Urukiko Rwisumbuye rwa Nyarugenge rwemeje ko uwahoze ari Umunyamabanga wa Leta muri Minisiteri y’Umutungo Kamere, Imena Evode afungurwa agakurikiranwa ari hanze, nyuma y’aho rusanze nta mpamvu yakurikiranwa afunze.

Ibi bije nyuma y’aho ubushinjacyaha bwari bwasabye urukiko ko Evode ukekwaho ibyaha by’itonesha yafungwa by’agateganyo kuko aramutse afunguwe ngo bitakorohera bitakoroha gukora iperereza uko bikwiye, gusa umucamanza yateye utwatsi icyo cyifuzo.

Icyo cyemezo ntabwo cyanyuze ubushinjacyaha kuko bwahise bujuririra mu Rukiko Rukuru.

Urubanza rw’ubujurire rwari rutaganyijwe kuri uyu wa 7 Werurwe ariko rwaje gusubikwa, aho rwimuriwe kuri uyu wa gatanu tariki ya 10 Werurwe uyu mwaka nyuma y’aho Evode agaragarije ko atiteguye kuburana.

Uretse ubushinjacyaha, Kagabo Joseph na Kayumba Francis bareganwa hamwe na Evode, urukiko rwari rwategetse ko bafungwa by’agateganyo iminsi 30, na bob amaze kujuririra icyo cyemezo mu Rukiko Rukuru.

Ubwo haburanwaga ifunga n’ifungurwa ry’agateganyo, ubushinjacyaha bwavuze ko Kagabo yagiye i Nduba mu Karere ka Gasabo mu butumwa bw’akazi bwo kugenzura ibikorwa by’ubucukuzi bw’amabuye y’agaciro na kariyeri, akahasanga ahantu hashobora gucukurwa, akora raporo, nyuma abwira umugore we n’umugore wa mugenzi we Kayumba ko bashobora gushinga kampani igahabwa uruhushya rwo gutangira ibikorwa by’ubucukuzi.

Nyuma ngo iyo kampani yaje gushingwa bayita JDJ, aho ngo yahawe icyemezo binyuze mu itonesha, aho ngo Imena Evode yari azi neza ko abo bagore ari ab’abagabo bakorana na cyane ko ngo Kagabo yari yabanje kubimugishamo inama, akamubwira ko nta kibazo.

Ubushinjacyaha bwavuze ko Kayumba nk’umuntu wari muri komite yemeza abahabwa ibyemezo byo gucukura, yumvishije bagenzi be ko JDJ ari yo kampani igomba guhabwa icyemezo, iremezwa.

Evode anashinjwa kandi icyaha cyo kwanga gutanga icyangombwa cyo gucukura amabuye y’agaciro kampani yitwa Nyaruguru Mining Combany, aho ubushinjacyaha bwemeza ko yagaragaje urwango rukomeye mu gihe yayimye ubwo burenganzira, ibyo bigaragazwa no kuba RNRA yo yari yamaze gutanga icyo cyemezo ariko Evode ngo abyitambikamo uwagihawe ntiyabasha gukora ibyo bikorwa.

Ubushinjacyaha buvuga ko Evode yandikiye umuyobozi wa Nyaruguru Mining Company amubwira ko agomba kubanza kwerekana uburyo ibyo yaregwaga mu nkiko byarangiye mbere yo guhabwa uburenganzira bwo gucukura. Aha ubushinjacyaha bwagaragaje ko Evode atari akwiye guhuza ibijyanye n’uburenganzira bwo gucukura n’ibindi bidafitanye isano kuko ngo mu nshingano yari ashinzwe hatari harimo iz’ubugenzacyaha cyangwa kurangiza imanza.

Ategeka ko Evode afungurwa, umucamanza yavuze ko nta rwango Evode yagaragaje ubwo yangaga gutanga uburenganzira bwo gucukura iyo kampani kuko n’uwahoze ari Minisitiri wa MINERENA, Stanislas Kamanzi ngo yari yarayihakaniye.

Icyo amategeko avuga ku bujurire bw’icyemezo cy’ifunga n’ifungura ry’agateganyo

Itegeko ryerekeye imiburanishirize y’imanza z’inshinjabyaha Nº 30/2013 ryo kuwa 24/5/2013 risobanura byinshi bisabwa kugira ngo habe ubujurire ku ifunga n’ifungura ry’agateganyo.

Ingingo ya 112: Kujuririra icyemezo cyo gufunga cyangwa gufungura by’agateganyo Ubushinjacyaha n’ukurikiranyweho icyaha bashobora kujuririra icyemezo cyo gufunga cyangwa gufungura by’agateganyo. Ingingo ya 113: Icyemezo kijuririrwa Icyemezo cyo gufunga cyangwa gufungura by’agateganyo cyafashwe nUrukiko rw’Ibanze kijuririrwa mu Rukiko Rwisumbuye, naho icy’Urukiko Rwisumbuye kijuririrwa mu Rukiko Rukuru.

Icyemezo cy’Urukiko rwa Gisirikare kijuririrwa mu Rukiko Rukuru rwa Gisirikare. Icyemezo cyafashwe ku bujurire nticyongera kujuririrwa. Kujuririra icyemezo cyerekeranye n’ifungwa cyangwa ifungurwa by’agateganyo ntibibuza isuzumwa ry’urubanza nyir’izina. Urukiko rwajuririwe ku bijyanye n’ifungwa cyangwa ifungurwa ry’agateganyo rusuzuma mu bujurire icyo kibazo nubwo urukiko rwaregewe mu rwego rwa mbere rwaba rwararegewe urubanza nyir’izina.

Ingingo ya 114: Igihe cyo kujurira Igihe cyo kujurira ni iminsi itanu (5). Iyo ari Ubushinjacyaha bujurira, iyo minsi itangira kubarwa kuva ku munsi icyemezo cyafatiweho, naho iyo ari ukurikiranyweho icyaha, iyo minsi itangira kubarwa kuva ku munsi yabimenyesherejweho.

Ingingo ya 116: Igumaho ry’icyemezo cy’urukiko cyafatiwe ukurikiranyweho icyaha Mu gihe cyagenewe ubujurire no mu gihe urukiko rwamaze kujuririrwa rutaraca urubanza, icyemezo cy’urukiko cyafatiwe ukurikiranyweho icyaha kigumaho mu gihe cyose hatarafatwa ikindi cyemezo kikivuguruza ku rwego rw’ubujurire.

Ingingo ya 117: Igihe cyo gusuzuma ubujurire Ubujurire ku cyemezo cyo gufunga cyangwa gufungura by’agateganyo bugomba gusuzumwa mu minsi itanu (5) uhereye umunsi bwashyikirijwe urukiko. Icyemezo kigomba gufatwa mu minsi itanu (5) ibarwa uhereye ku munsi urukiko rwasoreje iburanisha. Iyo uwajuriye atari mu karere k’aho urukiko ruburanishiriza cyangwa se adafite umwunganira, urukiko rushobora guca urubanza rushingiye ku myanzuro yanditse yonyine y’uwajuriye.

Ingingo 118: Icyemezo gifunga cyangwa cyongera igihe cy’igifungo cy’agateganyo ku rwego rw’ubujurire Iyo urukiko rwajuririwe rukuyeho icyemezo cyafashwe n’urukiko rwa mbere cyo gufungura cyangwa kutongera gufunga by’agateganyo ukurikiranyweho icyaha, rutegeka ko afungwa by’agateganyo igihe kitarenze iminsi mirongo itatu (30). Icyo gihe gitangira kubarwa kuva ku munsi icyemezo cy’urukiko rwajuririwe gitangiriyeho gukurikizwa.

Ingingo ya 119: Kutongera gufunga uwari wafunguwe by’agateganyo Iyo ukurikiranyweho icyaha afatiwe icyemezo cyo kudafungwa by’agateganyo cyangwa icyo kutongererwa igihe cy’igifungo, ntashobora guhabwa ikindi cyemezo cyo kuba afashwe azize cya cyaha yarezwe, keretse habonetse izindi mpamvu nshya kandi zikomeye zituma agomba gufungwa by’agateganyo.

Ohereza
Inkuru iherukaTwemere dukodeshe abarwaza?
Inkuru ikurikiraRayon Sports irerekeza muri Mali
Jean Claude Ndayishimye ni umwanditsi w'Ikinyamakuru Izuba Rirashe kuva muri Mata 2015, ari na bwo yatangiye gukora itangazamakuru. Afite impamyabumenyi y'Icyiciro cya Kabiri cya Kaminuza mu ndimi yakuye muri Kaminuza Nkuru y'u Rwanda mu mwaka wa 2013.

Tanga igitekerezo