U Rwanda rwungutse abanyamuziki b’umwuga 29

1
Abanyeshuri 29 barangije mu ishuri ry'umuziki rya Nyundo bishimira ibirori byo guhabwa impamyabumenyi (Sam Ngendahimana)

Ku nshuro ya mbere Ishuri rya Muzika ryo ku Nyundo mu Karere ka Rubavu, ryashyize ku isoko ry’umurimo abasore 25 n’inkumi 4 bose bari bamaze imyaka itatu baryigamo amasomo y’ibyerekeranye n’umuziki.

Ishuri rya Muzika rya Nyundo ryashyizweho na Guverinoma y’u Rwanda mu mwaka wa 2014 ibinyujije mu kigo gishinze guteza imbere imyigishirize y’imyuga n’ubumenyi ngiro(WDA) hagamijwe gufasha abafite impano muri muzika kuzagura kugira ngo biteze imbere n’igihugu muri rusange.

Kuri uyu wa Gatanu tariki ya 17 Werurwe 2017, nibwo abo banyeshuri basoje amasomo bakurikiranaga, akaba ari umuhango waranzwe no kubaha umwanya munini maze bagaragaza impano zitandukanye bafite mu kuririmba aho bagiye babikora mu majwi yabo y’umwimerere; ibintu byashimishije imbaga y’abitabiriye uwo muhango.

Muligande Jacques uzwi muri muzika nka ‘Might Popo’, umuyobozi wa ririya shuri, asobanura ko mu myaka itatu ishize abanyeshuri barirangijemo bakurikiranga amasomo akubiye mu byiciro(modules) birimo: Vocal techinics(Ibijyanye n’amajwi), Instrumental Fundamentals(ibikoresho byibanze byo gucarangisha), Music production(Gutunganya muzika), Entrepreneurship(Kwihangira imirimo), Music business(Ubushabitsi muri Muzika) na Audio recording project(uko batunganya amajwi muri muzika) n’ibindi.

Ni amasomo ubuyobozi bw’Ishuri rya Muzika rya Nyundo buhamya ko ari ku rwego mpuzamahanga ku buryo uyarangije ngo afite ubushobozi bwo guhangana muri muzika mu bice bitandukanye by’Isi binyuze mu miririmbire ya kinyamwuga.

Ngo nta kabuza muzika izabatunga

Mu buhamya abarangije mu Ishuri rya Muzika rya Nyundo batanga, abenshi bagaraza uburyo bagiye binjira muri muzika badashyigikiwe ariko ubu bakaba baratangiye kwinjiza amafaranga babikesha impano zabo zongerewe agaciro na ririya shuri; ibintu baheraho bashimangira ko mu buzima bwo hanze y’ishuri bagiyemo bazabasha kwiteza imbere bakazamura n’iterambere ry’igihugu.

Mpabano Ighor, wakurikiranye ishami ryo kuririmba no gucuranga ingoma, agira ati “Ku birebana no kwinjiza amafaranga, yatangiye kuza tukiri hano ku ishuri; ubu ndifasha, ntabwo nkibwira mu rugo ibyo nkeneye, umuziki ubu ngubu urantunze niwo nkesha kwambara, niwo nkesha kurya (…) nta mbogamizi z’imibereho mfite kubera ko impano yanjye ni cyo gishoro mfite.”

Umutesi Neema Rehema, ufite imyaka 20 we avuga ko amaze kwigurira gitari ebyiri zifite agaciro k’Amafaranga y’u Rwanda ibihumbi 300 abikesha muzika.

Gasana Jerome, umuyobozi wa WDA avuga ko mu rwego rwo kongera ireme ry’amasomo ya muzika atangwa n’Ishuri rya Nyundo, Leta y’u Rwanda yasinye amasezerano y’ubufatanye na Kaminuza yo muri Canada ya British Colombia ashingiye ku koherezanya abarimu n’abanyeshuri hagamijwe gufasha muzika y’u Rwanda kugera ku rwego mpuzamahanga.

Uyu muyobozi avuga kandi ko Ikigo cy’Igihugu gushinzwe Ubumenyi ngiro kizakomeza kuba hafi abanyeshuri bakurikirana amasomo ya muzika mu rwego rwo kugira ngo impano zabo zibagirire akamaro n’igihugu muri rusange.

Dr. Vuningoma James, umuyobozi w’Inteko Nyarwanda y’ururimi n’umuco ibarizwa muri Minisiteri y’Umuco na Siporo(MIJESPOC), ashima uruhare abahanzi nyarwanda bagira muri gahunda zitandukanye za Leta by’umwihariko mu minsi mikuru itndukanye yizihizwa kuva muri Mutarama kugeza mu Ukuboza buri mwaka.

Dr. Vuningoma asezeranya by’umwihariko imfura z’ishuri rya Muzika rya Nyundo ko ari zo zigiye kujya zoherezwa mu maserukiramuco atandukanye ya muzika u Rwanda ruteganya kwitabira hirya no hino ku Isi kubera ubunyamwuga zungukiye muri iryo shuri.

Twitter: @Umurengezis

Igitekerezo kimwe

  1. Munyamakuru iryo shuri rya muzika rya nyundo na mbere ya 2014 ryigeze ribaho;ahubwo mu mwandikire wari kuvuga ko muri uwo mwaka aribwo ryongeye gufungura imiryango yaryo .

Tanga igitekerezo