U Rwanda rushobora kwakira imikino Nyafurika y’abafite ubumuga bwo mu mutwe

0
Elsa Mette umwe mu batanze amahugurwa ku mukino wa Boccia (Ifoto/Bakomere P)

U Rwanda rushobora kwakira imikino Nyafurika y’abafite ubumuga bwo mu mutwe bakina umukino bita “Baoccia”, izaba muri 2019 mu rwego rwo guhatanira tike yo kujya mu mikino Paralempike izabera i Tokyo mu Buyapani mu mwaka wa 2020.

Ibi Nzeyimana Célestin Umuyobozi wa Komite y’Igihugu y’Imikino y’abantu bafite ubumuga (NPC Rwanda) yabitangarije ikinyamakuru izubarirashe.rw nyuma y’amahugurwa y’iminsi ibiri y’abantu baturuka mu bihugu 8 bya Afurika bigaga ku mukino wa “Boccia” yasojwe kuri uyu wa Kane tariki ya 2 Werurwe 2017.

Aya mahugurwa yabereye muri Sitade Amahoro (NPC Gymnasium) atangwa n’abantu babiri baturutse mu Bwongereza ari bo: Craig Andrinne n’umwe wavuye muri Afurika y’Epfo ari we Elsa Mattee.

Abitabiriye amahugurwa ku mukino wa Boccia

Aya mahugurwa ku mukino wa “Boccia” yitabiriwe n’abantu 20 baturuka mu bigihugu nka: Afurika y’Epfo, Zimbabwe, Namibia, Kenya, Uganda, Tanzaniya, Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo n’u Rwanda rwayakiriye.

Abitabiriye ko aya mahugurwani abatoza, abashyira abafite ubumuga mu byiciro (classifiers) ndetse n’abasifuzi.

Nzeyimana yavuze ko umukino wa Boccia ugiye kwitabwaho mu buryo budasanzwe nyuma y’ayo mahugurwa u Rwanda rwakiriye, hakaba hagiye gutangira shampiyona mu bihugu umunani bya Afurika.

Abitabiriye aya mahugurwa baeretswe na filimi ya Boccia

Mu Kwakira 2017 muri Uganda hazaba irushanwa ry’Akarere ka Afurika y’Iburasirazuba n’iyo hagati no muri Afurika y’Epfo hakazaba irushanwa rizahuza ibihugu biyegereye.

Muri 2018 hazaba shampiyona ya Afurika ya “Boccia”, igamije kureba uburyo ibihugu bya Afurika bikurikirana muri uyu mukino, bityo ibihugu bizitwara neza bizabona tike yo kwitabira imikino y’Isi, naho muri 2019 hakazaba imikino yo guhatanira itike yo kujya mu mikino Paralempike izabera i Tokyo muri 2020.

Abitabiriye amahugurwa ku mukino wa Boccia baturuka mu bihugu 8 bya Afurika

Nzeyimana yakomeje abwira ikinyamakuru izubarirashe.rw ari ubwa mbere muri Afurika hazaba habereye imikino yo gushaka itike yo kujya mu mikino Paralempike mu mukino wa Boccia. Aha yatanze urugero ko iyo Afurika y’Epfo yifuzaga guhatanira iyo tike yajyaga muri Amerika.

Ibihugu 8 byo munsi y’Ubutayu bwa Sahara bikina Boccia, bije byiyongera ku bindi mu byo mu Barabu nka: Tunisia, Maroc, Misiri na Algeria.

Ibyo bihugu bya Afurika uko ari 12 bikazahura mu guhatanira tike yo kujya mu mikino Paralempike ya 2020.

Mu mukino wa Boccia hari ukina ari umwe, abahatana ari babiri n’ikipe iba igizwe n’abantu batatu.

Tanga igitekerezo