Twemere dukodeshe abarwaza?

3

Naraye nsuye inshuti yanjye irwariye ku bitaro bimwe mu Mujyi wa Kigali, twaganiriye nyuma nza kubaza umurwaza amakuru y’abandi bavandimwe b’umurwayi, ntungurwa n’uburyo yansubije avuga ko we ataziranye n’umurwayi ko ahubwo bamuhaye ikiraka cyo kumurwaza. Naje kubaza umurwayi niba aribyo, ambwira ko abavandimwe be bitaborohera kumurwaza kubera imirimo bakora.

Dufite byinshi byiza iterambere ry’ibihe tugezemo ryatugejejeho ariko sinibaza niba icyo gukodesha umurwaza nacyita cyiza cyane ko mbona cyagira ingaruka ku murwayi.

Umurwaza ni umuntu wita ku murwayi mu buzima bw’uburwayi aba arimo. Niwe akenshi umugaburira, umwuhagira rimwe na rimwe, umwambika, umuganiriza, umuhumuriza n’ibindi..

Iyo umurwayi arwajijwe n’umuvandimwe, sinshidakanya ko hari ingaruka nziza bimugiraho nko gukomeza kugira icyizere ko cyubaho, kumuganiriza ibimwubakamo icyo cyizere kubera iyo sano y’amaraso bafitanye n’ibindi ku buryo bimufasha korohererwa.

Burya mu burwayi hari n’igihe ibyo umuntu atekereza byongera uburibwe. Sinshidikanya ko iyo umurwayi yumvise ko arwajijwe n’uwakodeshejwe bimwongerera icyizere ko gukira ahubwo ndumva byamwongerera uburibwe no kwiheba cyane kuko baba bataziranye kandi ntaba amwisanzuyeho.

Abantu benshi twitwaza akazi muri iyi minsi ko ariko gatuma babura umwanya wo gusura abarwayi, kubarwaza, gutabarana cyangwa gukora izindi nshingano dufite mu muryango.

Ngabonziza Victor, Umwanditsi w’iki gitekerezo

 

Njye ndabona izi zitaba impamvu ahubwo ni urukundo rugabanuka mu bantu. Uru rukundo narwo kuba rugenda ruba ruke mu bantu nabyo sinzi ikibitera kuko mu kazi ka buri wese, nta wabura umwanya wo gusura umurwayi. Kuki se umuntu abona umwanya wo kujya kurya, kunyaruka gukemura akabazo kavutse n’ibindi?

Ubwanjye nemera ko ubuzima bw’iki gihe bugoye aho buir wese abyuka yiruka ajya mu kazi no gukora ibindi bisanzwe bimutunze, ariko se tubigire urwitwazo rwo kutita ku bavandimwe bacu? Ku bijyanye no kurwaza umuvandimwe byo kuko bisaba akanya kanini no kumwirirwa ku ruhande, abavandimwe be bashobora kumvikana hakagira usaba ikiruhuko cy’akazi (congé) cy’iminsi mike, undi nawe akazamusimbura gutyo gutyo, ibi kandi ntibikwiye gutera amasigane kuko nicyo ubuvandimwe bubereyeho.

Mu kubikora gutyo kandi ni ni shema ku muryango kuko biba bigaragaza ubumwe hagati muriwo no guha agaciro umuvandimwe.

Mu minsi ishize numvaga bavuga aho basigaye bakodesha abantu kuririra uwapfuye, ibi nabyo tuzemere bigere I Rwanda? Ntibikabe.

3 Ibitekerezo

  1. Iki gitekerezo ni cyiza.Ariko wibuke ko abantu bose atariko baba bafite abavandimwe benshi cg umuryango munini hari Igihe muba muri nka 2 umwe akaba yarwara ku buryo undi nawe atareka akazi bikaba ngombwa ko amushakira umurwaza ikindi kd akazi kubu karagoye ntiwapfa gusaba conge uko wiboneye.

  2. Victor urakoze cyane ku bw’ igitekerezo cyubaka utanze. Ku mugani wawe ntibikwiye, ariko hari aho ugera ukabura amahitano. Abanyarwanda benshi bakora akazi katagira kontaro, bosi aba yica agakiza iby’ amategeko n’ amabwiriza y’ umurimo ntacyo biba bimurebaho, kuba agufite nk’ umukozi ukora ugahebwa aba yumva bihagije ngo agufate uko ashaka.

    Bitewe n’ ikibazo cy’ ibura ry’ imirimo uyigize amahirwe ukabona aho uba wikinze uritwararika ngo hato bwacya kabiri. Wirinda no guharanira ibyo uzi ko ari uburenganzira bwawe ngo hato bitakuviramo kwirukanwa.

    Abo bashatse umurwaza bishyura ntabwo nabaveba ubwo basanze ariyo mahitamo basigaranye, kuko aho kwirukanwa mu kazi washaka umurwaza uhemba. Bakwirukanye wibaza ko akandi wakabona umaze kubira icyuya kingana iki? Uretse n’ icyo bakwirukanye mu kazi kubera ko wagiye kurwaza wibaza ko ibitaro wabyishyura iki?

    Ahenshi usanga umukoresha icyo aha agaciro ari amafaranga aguhemba iby’
    Uburenganzira bwawe nk’ umukozi iyo nta kontaro ntacyo biba bimubwiye. Nifuzaga ko niba igitekerezo cyanjye byashoboka ngo kigere kuri MIFOTRA n’ amasendika y’ abakozi bagira ukuntu bahwitura abakoresha.

    Nitanzeho urugero aho nkora sinemerewe ku ruhuka umunsi n’ umwe mu mwaka. Sinemerewe gutaha ubukwe, sinemerewe gusiba akazi ngo nagiye gusenga rwose turababaje njye n’ abandi tubayeho muri ubwo buzima.

    Ikigeretse kuri ibyo ni uko nako kazi nkora, nkora amezi atatu batampemba, atatu yagera bagatangira kujya bampa ibihumbi 10 uyumunsi hashira icyumweru bakampa 7000, hashyira indi minsi bakampa umunani gutyo gutyo n’ ubwo bimeze gutyo ariko nirinda ikintu cyatuma banyirukana kuko ubuzima bwo muri iyi Kigali namwe murabuzi.
    Murakoze !

Tanga igitekerezo