Tanzaniya yatangiye guca amashashi nk’u Rwanda

Tanzania mu myaka yashize yari yatangaje ko izatera ikirenge mu cy'u Rwanda mu guca amashashi.

0
Bene utu tuyoga tuba mu masashi twaciwe muri Tanzania, ariko abadukora bamaze kujya mu Rukiko Rukuru barusaba gutegeka ko Leta ihagarika iryo tegeko

Tanzaniya yatangiye gahunda nk’iy’u Rwanda yo guca amashashi mu rwego rwo kurengera ibidukikije kuko amashashi atabora, ariko yo iribanda ku mashashi apfunyikwamo inzoga.

Leta yatangaje ko guhera kuri uyu wa 2 Werurwe 2017 utuyoga twose dupfunyitse mu mashashi tutemewe haba kunyobwa, gucuruzwa ndetse no kwinjizwa muri iki gihugu, mu rwego rwo kubungabunga ibidukikije.

Utu tuyoga ni utuba turi mu dushashi twa mililitiro 50, tuba dufite inzoga zirimo izo mu bwoko bwa gin, rum, vodka, whisky cyangwa n’izindi zo muri ubu bwoko nk’uko Ikinyamakuru Daily News cyo Tanzaniya dukesha iyi nkuru cyabyanditse.

Umuntu urimo kunywa kamwe mu buyoga bwaciwe.

Umunyamabanga wa Leta mu biro bya Visi-Perezida ushinzwe ibidukikije, January Makamba, yaherukaga gutangaza ko iki cyemezo cyaje hagendewe ku rugero rw’u Rwanda mu guca amashashi, aho yagize ati “Tuzigira ku baturanyi bacu b’u Rwanda babigezeho neza bagaca ikoreshwa ry’amashashi atabora.”

Uzafatwa anywa utu tuyoga, cyangwa se afite ikigega cy’utwo yabitse azacibwa amande atari munsi y’amashilingi 50,000 (angana hafi na 402,165 RWF) cyangwa afungwe imyaka itatu, nk’uko Minisitiri Makamba yabisobanuye.

Umunyamabanga wa Leta January Makamba, akaba n’Umudepite uhagarariye agace ka Bumbuli mu Nteko Ishinga Amategeko ya Tanzania

Uzafatwa yinjiza mu gihugu utu tuyoga, nawe azahanishwa igihano cyo gutanga amande cyangwa se gufungwa hejuru y’imyaka ibiri.

Uzafatwa adukora na we azahabwa ibihano nk’ibi. Ndetse n’uzafatwa aducuruzua cyangwa se adukwirakwiza mu gihugu nawe azahanishwa ibihano birimo gufungwa amezi atatu, cyangwa se kwishyura amande angana n’amashilingi 100,000 (arenga hafi 804,000Rwf), nk’uko Makamba abisobanura.

Aya mashashi yakoreshwaga ahanini mu byaro, kandi izi nzoga zikanyobwa n’abaturage bafite ubushobozi buciriritse kuko zigura $0.25 (hafi 200Rwf). Ubuyobozi bwa Tanzaniya bugaragaza ko izi nzoga zo muri aya mashashi zari zisanzwe ari n’ikibazo biturutse ku businzi bw’abazinyoye.

By’umwihariko bamwe bavuga ko byari ikibazo cyane cyane ku rubyiruko n’abanyeshuri bishoraga mu kunywa utu tuyoga, abandi bakirirwa nta cyo bakora bazinywa bagateza urugomo.

Gusa bamwe mu bakora izi nzoga bamaze kugeza ikirego mu Rukiko Rukuru, basaba ko rwabuza Leta guca izi nzoga.

Mu myaka itanu ishize, Guverinoma ya Tanzania yari yatangaje ko izaca burundu inganda zikora aya mashashi ndetse igahagarika n’atumizwa mu mahanga yose.

Iki cyemezo kije nyuma y’ubukangurambaga buheruka gutangizwa muri iki gihugu mu kwezi gushize bwo kurwanya ibiyobyabwenge.

Abadepite bagize Inteko Ishinga Amategeko y’Umuryango wa Afurika y’Iburasirazuba (EALA) nabo bari gusuzuma uburyo bwo guhagarika burundu ikoreshwa ry’amashashi muri aka karere.

Bo bagaragaza ko amashashi aza ku isonga mu byangiza ikirere.

Umushinga w’Itegeko rikumira imikoreshereze y’amashashi muri aka karere ni igitekerezo cyatanzwe na Depite Patricia Hajabakiga, uhagarariye u Rwanda mu Nteko ya EALA.

Mu Rwanda ntabwo byemewe gukoresha amashashi atabora kuko kuva mu 2008 abayobozi b’igihugu bafashe icyemezo cy’uko hashakishwa ibindi biyasimbura byo bishobora kubora bityo ntibyangize ibidukikije, nubwo hari aho akigaragara.

Iyi gahunda yari mu murongo w’icyerekezo 2020 cya Leta y’u Rwanda cyo guhindura igihugu kandi ufashwe akoresha ayo mashashi yaciwe afatwa nk’utubahirije amategeko agenda ibidukikije dore ko u Rwanda rufite politike yo gusukura imijyi yarwo, ari byo bituma Abanyarwanda benshi basigaye bahahira mu bipapuro.

Mu ruhando rwa Afurika, Tanzaniya ije yiyongera ku bihugu byaciye aya mashashi birimo u Rwanda, Code d’Ivoire, Senegal, Ghana, Cameroun na Malawi.

Ku rwego mpuzamahanga ho ibindi bihugu birimo Bangladesh, Botswana, Israel, n’u Bufaransa nabyo byamaze kwemeza iri tegeko.

Tanga igitekerezo