Sugira yafashije ikipe ya AS Vita Club kujya mu matsinda ya CAF

    0
    Sugira Ernest rutahizamu w’umunyarwanda ukinira ikipe ya As Vital Club yo muri Congo

    Sugira Ernest rutahizamu w’Umunyarwanda ukinira ikipe ya AS Vital Club yo muri Congo yayifashije kujya mu matsinda y’igikombe cy’Africa ku makipe yabaye aya mbere iwayo nyuma yo gutsinda igitego  cya mbere Gambia Ports Authority, umukino warangiye AS Vital ifite ibitego 2-0.

    Igitego cy’umusore w’umunyarwanda Sugira yagitsinze ateye umutwe hari ku munota wa 39 w’igice cya mbere cy’umukino ,igitego cya kabiri cyaje kuboneka ku munota wa 76 w’igice cya kabiri cy’umukino aho cyinjijwe na Francisco Obama Ondo.

    Umukino ubanza wahuje aya makipe mu cyumweru gishize muri Gambia, warangiye amakipe yombi anganya igitego 1-1.

    Muri uyu mukino wabereye muri Gambia AS Vital Club yabonye igitego yishyuye aho yakinjije ku manota 82 w’igice cya kabiri cy’umukino.

    AS Vita Club, ni yo kipe yonyine yo muri Congo isigaye muri Champions League, mu gihe Mazembe yasezerewe.

    Sanga Balende na Rennaissance nazo zari zihagarariye Congo muri Confederation Cup zarasezerewe.

    AS Vita iri mu makipe 15 yamaze kubona itike yo gukina mu matsinda, aho azahabwa $ 500 000 na CAF, atangwa na Total nk’umuterankunga mukuru.

    Muri Tanzania ho ikipe ya Haruna Niyonzima Kapiteni w’ikipe y’igihugu Amavubi ukinira ikipe ya Yanga Africans yasezerewe na Zanaco FC yari  yabanje gusezerera APR FC yo mu Rwanda  mu marushanwa ya CAF Champions League

    Tanga igitekerezo