Social Mula aririmba RnB cyangwa Afrobeat?

0
Umuhanzi Social Mula

Social Mula avuga ko abakunzi be batagakwiye gutinda mu kwibaza ku njyana aririmba, ko ahubwo bagatinze ku kumusaba kubaha umuziki mwiza gusa.

Ubajije Mula injyana akora hagati ya RnB na Afrobeat agusubiza ko azikora zombi, ariko ko yumva yakwitwa cyane uririmba Afrobeat kuko RnB yo yayikozemo indirimbo ebyiri gusa.

Kujijinganya ku njyana Mula aririmba byari bigiye kumubuza amahirwe yo gukomeza mu irushanwa rya Primus Guma Guma Super Star kandi nyamara byaragaragaraga ko yari yatowe n’abanyamakuru benshi.

Twagiranye Ikiganiro nawe tumubaza kuri ibi bibazo, agira byinshi abisubizaho.

I R: Wakiriye gute gutorwa kwawe?

Narishimye muri njyewe, bintera izindi ngufu zo kongera ibikorwa kandi nkarushaho kwitekerezaho. Niba bararebye bakavuga bati Social muri uyu mwaka yarakoze, no muri iyi myaka ibiri ishize yarakoze ni ibintu by’agaciro kandi murabizi ko kurushaho gukora ari byo mfite mu mishinga.

I R: Ko abantu bitiranyaga injyana yawe, buriya ukora iyihe njyana?

Indirimbo nakoze za RnB ni indirimbo 2 mu ndirimbo naba narakoze izindi zose ni iza Afrobeat, ariko ubundi injyana sicyo kibazo kuko nkora Afrobeat cyangwa RnB.

IR: None ko byari bigiye kukubuza amahirwe?

Sinzi wenda niba ubutaha hari icyo bazahindura kuko umuhanzi atazira injyana akora mu gihe akora ibintu bigakundwa n’abantu, nubwo waba uri gukora injyana zitandukanye. Bashobora kugushyira mu cyiciro runaka akaba ari cyo ubarizwamo ariko bazi ko ushobora no gukora indi njyana.

IR: Ubwo iyo biza gutuma ubura amahirwe ikosa ryari kuba irya nde?

Ikosa? Nta kosa kuko kuba bantora si ikosa kuba batantora si ikosa. Ubwo hari ibyo naba nujuje cyangwa se hari ibyo ntujuje, nta kosa ririmo.

IR: Urabizi ko bagutoye hamwe, abandi bakagutora ahandi?

Ndabizi,Kuri njyewe ndumva nta kibazo kuko niba barantoye bakavuga bati Social tuzamutora uwantoraga mu cyiciro ashaka numvaga ntacyo bitwaye. Wenda numvaga n’ayo majwi yo mu cyiciro runaka wenda bayashyira mu kindi cyiciro kuko ntabwo baba bagutoye 2 ku rutonde babaga bagutoye rimwe. Wenda numvaga niba bagutoye muri Afrobeat iryo jwi bariterura bakarishyira kuri RnB n’ubundi bagatora umuntu ijwi yahawe.

IR: Indirimbo uheruka gusohora za RnB hari ikintu kinini zagufashije ngo ujye muri PGGSS7?

Hari ikintu zakoze kinini cyane kuko nari nkeneye kumvikanisha ijwi ryanjye ndetse n’umwihariko wanjye ku buryo unyumvise abasha kuntandukanya na Christopher ku bijyanye na RnB kandi atari yo njyana nari nsanzwe nkoramo. Indirimbo za RnB zagize impinduka nini cyane mu mwuga wanjye w’ubuhanzi.

IR: Nta kibazo ubona bizateza ko abantu bayoberwa injyana ukora?

Nta nubwo bikwiye kuba ikibazo rwose, ibyo oya. Ni ukuvuga ngo umuhanzi, niba ari umuhanzi ntabwo aririmba injyana runaka gusa, ashobora gukora Afrobeat, ashobora gukora Zouk ashobora gukora RnB ashobora gukora injyana iyo ari yo yose, apfa kuba afite ubutumwa bwumvikana kandi bukagera mu bantu.

IR: Ni iki cy’umwihariko wowe uzagaragaza muri iyi PGGSS7?

Umwihariko wanjye nzakora umuziki nsanzwe nkora, ndirimbe indirimbo abantu bankundiye. Ndifuza ko bazumva Social Mula bakunze.

I R: Bagenzi bawe ubabona gute?

Ni abahanzi bakoze kandi cyane. Abenshi dusanzwe dukorana mu buryo bunyuranye, icyo navuga ni uko niteze ko no muri iri rushanwa tuzarushaho kuba inshuti cyane.

Tanga igitekerezo