Siporo rusange, umuco mushya Abanyarwanda dukwiye kwiyumvamo

0

Ndi mu bantu bakunze cyane impaka zakomeje kugibwa kuri gahunda Umujyi wa Kigali watangije yo kujya hafungwa umuhanda mu Mujyi – Stade Amahoro inshuro imwe mu kwezi hagakorerwamo siporo kuva saa mbiri kugeza saa sita.

Ku ruhande rwanjye, ndi mu bashyigikiye cyane iki cyemezo, cyaje gikenewe; impamvu ndayikubwira!

Nitwa Irakoze Richard, mfite imyaka 28. Nkirangiza Kaminuza, mu myaka itatu ishize, nakoze mu muryango utegamiye kuri Leta (NGO) witwa ARAMA, aho nari ndi umwe mu bashinzwe kumenyekanisha ibikorwa byawo.

Mu mishinga ikomeye uyu muryango wakoraga, harimo uwitwa ‘Eco-School’, isanzwe ari gahunda imenyerewe mu bindi bihugu byita ku bidukikije.

Ku bufatanye na Minisiteri y’Uburezi ndi muri uyu muryango twatangije uyu mushinga mu bigo 100 by’amashuri abanza n’ayisumbuye, byiganjemo ibyo mu cyaro dushishikariza abarezi gutoza abana kwita ku bidukikije no kubibungabunga.

Urugero nka mwarimu w’imibare mu kwigisha kubara akajya atanga ingero nka ‘nateye igiti kimwe, ibiti bibiri, ibiti bitatu, bine, bitanu…bityo bityo’, umwana agakurana inyigisho zo kubungabunga ibidukikije.

Uyu ni umwe mu mishinga 26 Minisiteri y’Uburezi yishimiye gushyira mu mfashanyigisho nshya yo guhanga udushya mu myigishirize.

 

Uyu mushinga wampinduye ibitekerezo cyane; kuko ari bwo naje gusobanukirwa nyabyo ibijyanye n’uburyo u Rwanda ruri mu bihugu byugarijwe no kutita ku bidukikije. Abantu usanga mu mico yabo nta myumvire bafite yo kwita ku bidukikije, aho mwarimu ushaka guhana umwana amubwira kujya gukorera isuku ubusitani, umwana agakura yumva ko gukorera ubusitani ari igihano.

Richard Irakoze, Umwanditsi w’iki gitekerezo

Mu Mujyi wa Kigali, abantu bagendera ku magare ni mbarwa. Uburyo rusange bwo gutwara abagenzi nabwo bugaragara nk’ubukirimo ibibazo ku buryo ufite ubushobozi wese agaragaza ko yifuza kugura imodoka ye. Kandi ibi bigira ingaruka zikomeye cyane ku kirere.

Kuri njye, icyemezo cy’Umujyi wa Kigali cyo gutangiza siporo rusange, hakajya hafungwa imihanda imwe n’imwe yagenwe bifite ubukangurambaga bukomeye mu kwereka abantu ko imihanda atari iy’amamodoka asohora ibyuka bihumanya gusa.

Ni n’uburyo bwiza bwo gushishikariza Abanyakigali ko mu gihe cyose bishoboka bajya bagendera ku magare, yo adahumanya ikirere.

Nk’igitekerezo cyanjye, numva mu bukangurambaga Umujyi wa Kigali uri gukora utagarukira gusa ku gushishikariza abantu gukora siporo; ahubwo kubereka n’izindi ngaruka mbi ziri mu kudaha umwanya siporo.

Ni byiza ko mu bihe byo gukora siporo haza abaganga basuzuma indwara zitandura ku buntu. Ni byiza ko abantu bakomeza gutozwa uyu muco, bakajya bisuzumisha buri gihe. Kandi ibiganiro nk’ibi bigiye bikomeza gutangwa waba umuco mwiza abana bajya bakurana.

Ni byiza rero ko muri iyi siporo, abantu batangira kujya babwirwa ko kubungabunga ibidukikije bitagarukira gusa ku gusukura imihanda, ahubwo no kugabanya ibitera ibyuka bihumanya tugahumeka umwuka mwiza.

Ohereza
Inkuru iherukaSocial Mula aririmba RnB cyangwa Afrobeat?
Inkuru ikurikiraShampiyona ya Handball ku munsi wa 8
Irakoze Richard yandikira ikinyamakuru Izuba Rirashe kuva muri Gashyantare 2015, akaba yaratangiye gukora itangazamakuru mu mwaka wa 2009. Afite impamyabumenyi y'icyiciro cya kabiri cya kaminuza mu Itangazamakuru n'Itumanaho yakuye muri Kaminuza Nkuru y'u Rwanda.

Tanga igitekerezo