Si byiza na gato gusinzira radiyo ivuga

0

Abahanga mu by’ubuzima batangaza ko gusinzira radiyo ivuga atari byiza na gato ku buzima bw’umuntu kuko bishobora kugira ingaruka mbi nyinshi.

Iyo radiyo iri kuvuga ishyira hanze ibyitwa radiation waves, ugenekereje mu Kinyarwanda ni ingufu zigenda mu buryo bw’amareyo (rays).

Izi ngufu zisohorwa na radiyo ngo ziba ari nkeya ariko na none ntibizibuza kugira ingaruka ku muntu uhora azitegeye.

Nk’uko Dr Rachna Pande inzobere mu buvuzi bw’indwara z’imbere mu mubiri mu Bitaro bya Ruhengeri abitangaza, ngo hari inyigo zagaragaje ko abana baturiye iminara ya radiyo bakunze kugaragaraho kanseri yo mu maraso yo mu bwoko bwa Leukemia, ndetse n’abakuru bakagaragaraho ibibyimba byo mu bwonko.

Gusa abashakashatsi bavuga ko hashobora kuba hari izindi mpamvu zihuza na radiation kugira ngo abantu bahure n’izo ndwara.

Ubugumba, gukanyarara k’uturemangingo dutandukanye tw’umubiri n’ibice bimwe na bimwe nk’ibihaha, umuhogo n’ibindi na byo biri mu ngaruka zo kugerwaho na radiation.

Ikindi ni uko iyo umuntu araye iruhande rwa radiyo ivuga ijoro ryose ashobora gusinzira kubera kunanirwa cyangwa se kuko byabaye akamenyero, ngo ariko mu by’ukuri ubwonko bwo ntiburuhuka.

Ubwonko bukomeza gukangurwa bya hato na hato n’amajwi ya radiyo, ibintu bishobora gutuma umuntu abyuka arwaye umutwe, yumva atameze neza kandi mu by’ukuri yasinziriye neza.

Kurara iruhande rwa radiyo ivuga bishobora no kugira ingaruka ku matwi, uko igihe gishira ubushobozi bwayo bwo kumva bukagenda bugabanuka.

Mu matwi kandi ngo ni na ho haherereye sisiteme ifasha umubiri guhagarara wemye, kugenda, kwiruka, kumenya ndetse no kumenya aho umuntu aherereye (Balancing system). Kurara radiyo ifunguye, bishobora kwangiriza uru rwungano.

Tanga igitekerezo