Shampiyona ya Volleyball mu bagabo izasubukurwa nyuma y’Icyunamo

    0
    Bamwe mu bakinnyi ba INIK mu myitozo (Ifoto/Ububiko)

    Shampiyona ya Volleyball y’icyiciro cya mbere mu bagabo yasubitswe kubera ko ikipe ya UNIK yerekeje muri Tuniziya guhagararira u Rwanda mu irushanwa Nyafurika ry’amakipe yabaye aya mbere iwayo, ikaba izasubukuwa muri Mata 2017 nyuma y’Icyunamo.

    Ikipe ya UNIK VC yabonye itike yo guhagararira u Rwanda mu marushanwa y’Afurika nyuma yo kwegukana shampiyona ya Volleyball mu Rwanda mu mwaka wa 2016.

    Yerekeje muri Tuniziya tariki ya 14 Werurwe 2016 mbere y’uko tombola ikorwa.

    Mudahinyuka Christopher umukozi mu ishyirahamwe ry’umukino wa Volleyball mu Rwanda yatangarije izubarirashe.rw ko kubera ko ikipe ya UNIK iri mu marushanwa y’Afurika kandi harimo abakinnyi baturuka mu yandi makipe shampiyona yabaye isubitswe ikazasubukurwa nyuma y’icyunamo.

    Yagize ati ‘iri rushanwa rya Afurika rizasozwa tariki ya 28 Werurwe uyu mwaka aho ikipe ya UNIK izahita igaruka mu Rwanda aho hazashira iminsi ibiri guza tukinjira muri Weekend y’itariki ya mbere ndetse n’iya kabiri birumvikana ko shampiyona itahita ikomeza ndetse icyumweru kizakurikiraho ni yo tariki ya 7 Mata nibwo abanyarwanda baba bari mu bihe byo kwibuka Jenoside yakorewe Abatutsi mu mwaka wa 1994’.

    Avuga ko nyuma y’icyunamo nibwo shampiyona y’abagabo izasubukurwa amakipe agakomeza guhatana.

    Akomeza avuga ko kuri shampiyona y’abagore yo ntakabuza igomba gukomeza ndetse no mu mpera z’iki cyumweru hari mikino iteganyijwe.

    Imikino izaba mu mpera z’iki cyumweru muri shampiyona y’abagore

    Ruhango v St Aloys

    APR VC v St Joseph

    St Joseph v St Aloys

    APR v Ruhango

    RRA v IPRC Kigali.

    Tanga igitekerezo