Shampiyona ya Sitting Volleyball izakomeza muri Mata

0
Nzeyimana Celestin umuyobozi wa NPC Rwanda wasaga n'uwasezeye kongera gukina amarushanwa nawe yakiniye ikipe y'Intwarimuri shampiyona ya Sitting Volleyball yabereye i Gicumbi

Shampiyona ya Sitting Volleyball mu cyiciro cya kabiri (Phase 2) izaba tariki ya 1 Mata 2017 ikazabera mu Karere ka Rubavu.

Mu bagore amakipe umunani azitabira iyi shampiyona harimo: Ikipe ya Bugesera, Nyarugenge, Ruhango, Musanze, Gakenke, Gicumbi, Rubavu na Gasabo kera yitwaga Intwari.

Mu bagabo amakipe icumi ni yo azitabira shampiyona ya Sitting Volleyball ari yo: Burera, Rubavu, Kicukiro, Rusizi, Gakenke, Musanze, Gicumbi, Intwari, Gisagara na Ruhango.

Nsengiyumva Jean Marie ushinzwe tekiniki muri Komite y’Igihugu y’Imikino y’abantu bafite ubumuga (NPC Rwanda) yatangarije ikinyamakuru izubarirashe.rw ko icyiciro cya nyuma cy’iyi mikino kizabera mu Karere ka Gisagara tariki ya 10 Kamena 2017.

Icyiciro kibanza cya shampiyona ya Sitting Voleyball cyabereye mu Karere ka Gicumbi.

Shampiyona ya Sitting Volleyball ya 2016 mu bagabo n’abagore yegukanwe n’ikipe y’Intwari ibarizwa mu Karere ka Gasabo.

Ikipe ya Gisagara n’Intwari ziyoboye shampiyona y’Igihugu ya Sitting Volleyball

Tanga igitekerezo