Shampiyona ya Handball ku munsi wa 8

0
Bagirishya Anaclet umutoza wa APR Handball Club nawe yari yaje yiyemeje (Ifoto/Bakomere P)

Shampiyona ya Handball mu Rwanda mu mpera z’iki cyumweru izaba igeze ku munsi wa 8 aho amakipe azakina tariki ya 11 kugeza 12 Werurwe 2017.

Imikino izaba ku wa Gatandatu

10:00 ADEGI Vs APR

12:00 ADEGI Vs UR Huye

10:00 Es Kigoma Vs Police

Ku cyumweru

10:00 ES Kigoma Vs Apr

Es Urumuri Vs Police

11:00 Inyemeramihigo Vs Nyakabanda.

Ntabanganyimana Antoine umutoza w’ikipe ya Police ya Handball yantangarije izubarirashe.rw ko kugeza ubu ntakosa na rimwe bifuza gukora kugira ngo badatakaza umwanya wa mbere bariho kugeza ku munsi wa wa munani.

Bagirishya Anaclet umutoza wa APR Handball Club avuga ko impamvu bari inyuma ku rutonde rwa shampiyona ari uko hari imikino igera kuri ine batarakina y’ibirarane.

Yagize ati “kugeza ubu ikipe yacu imaze gukina imikino itanu aho andi makipe azaba agiye gukina imikino umunani ni nayo mpamvu ubu turi ku mwanya wa gatanu ariko nta kibazo biduteye kuko imikino yose turamutse tuyitsinze tuzahita dusubira mu myanya y’imbere”.

Avuga ko biteguye imikino ibiri bazakina mu mpera z’iki cyumweru.

Ku rutonde rwa shampiyona Police iri ku mwanya wa mbere n’amanota 18, APR HC bakunze guhangana ku mikino ya nyuma ni iya gatanu n’amanota 13 ku mwanya wa 11 ari nawo wa nyuma haza GS Rambura n’amanota abiri.

Tanga igitekerezo