Shampiyona ya Handball irakomeje, Police imikino ibanza yayisoje idatsinzwe

0
Umutoza wa Police Handball Club Ntabanganyimana Antoine  (Ifoto/Ububiko)

Shampiyona ya Handball izakomeza mu mpera z’iki cyumweru, Ntabanganyimana Antoine umutoza wa Police icyamushimishije kurusha ibindi ni ugusoza imikino ibanza (phase aller) adatsinzwe umukino n’umwe.

Mu mpera z’icyumweru, Police Handball Club yatsinze G S Rambura ku bitego 60 kuri 7, ari nabwo hasozwaga imikino ibanza.

Ntabanganyimana Antoine umutoza wa Police Handball Club, yatangarije ikinyamakuru izubarirashe.rw ko ari ibyishimo kurangiza imikino ibanza ikipe ye ari iya mbere n’amanota 30 kuri 30.

Mu mikino Police yakinnye warimo guhatana gukomeye n’uwayihuje na APR Handball Club ku Kimisagara warangiye Police itsinze ku bitego 40 kuri 38. Police na none yateye mpaga ikipe ya Kaminuza y’u Rwanda ishami rya Huye, habarwa ko ubwo yayitsinze ibitego 25 ku busa.

Umukino wa mbere mu mikino yo kwishyura

APR Vs UR Huye

Umukino w’ikirarane

Nyakabanda Vs UR Huye.

Umunyamabanga Mukuru w’Ishyirahamwe ry’umukino wa Handball mu Rwanda (FERWAHAND), Ngarambe Jean Paul yatangarije izubarirashe.rw ko imikino yo kwishyura izatangira mumpera z’iki cyumweru ariko ikazabanzirizwa n’umukino umwe w’ikirarane utarakiniwe igihe.

Yagize ati “ iyi mikino izaba tariki ya 2 Mata uyu mwaka waba uw’ikirarane ndetse n’umunsi wa mbere mu mikino yo kwishyura ku kibuga cya Kimisagara”.

Avuga ko uyu mwaka amakipe yatangiye shampiyona agera kuri 11 ariko mikino ibanza yasojwe hasigayemo amakipe 10, Ikipe ya KIE niyo yasezeye muri shampiyona kubera kubura ubushobozi.

Tanga igitekerezo