Safi na Queen Cha ntibizeye ko bazagaruza amafaranga bakoresheje

0
Umuhanzi Safi na Queen Cha mu ifatwa ry’amashusho

Safi Madiba na mubyara we QueenCha bafite ubwoba bw’igihe bazagaruriza amafaranga batanze ku mashusho y’indirimbo yabo bise ‘Lady love” baheruka gushyira hanze.

Kanda hano urebe amashusho y’iyi ndirimbo Safi yemeza ko ariyo ndirimbo ihenze yakoreye mu Rwanda

Safi Madiba yabwiye Izubarirashe.rw ko amashusho y’iyi ndirimbo bayatanzeho hagati ya miliyoni 2 na miliyoni 3 z’amafaranga y’u Rwanda, ariko kubera uburyo muzika isigaye ikorwamo batazi igihe bazagaruriza amafaranga bayitanzeho.

Bimwe mu byahenze muri aya mashusho n’amafaranga byakodeshejwe

Amajwi n’amashusho byose hamwe byatwaye amafaranga ibihumbi 700 kuko amajwi yatanzweho ibihumbi 100 naho video igendaho asaga ibihumbi 600 by’amafaranga y’u Rwanda.

Moto: yishyuwe amafaranga ibihumbi 50 by’amanyarwanda

Background (uko inyuma mu mashusho hagaragara): ibihumbi 80

Imyenda: Ibihumbi 600

Make up (kwisiga): umuntu umwe byari ibihumbi 20

Amatara: Ibihumbi 200 by’Amanyarwanda

Umukobwa wagaragaye mu mashusho: Umunyatanzaniya ugaragara muri aya mashusho ibihumbi 60.

Ababyinnyi 10: Buri umwe yahabwaga ibihumbi 15

Ingendo: yose yabatwaye ibihumbi 150 kugira ngo indirimbo ijye hanze.

Safi avuga ko biteze kuzayagaruriza kuri Youtube kuko bakoze indirimbo nziza kandi yujuje ibisabwa.

Yagize ati “Burya iyo ukoze igihangano cyujuje ibisabwa bituma utumirwa mu bitaramo bikomeye hanze y’u Rwanda”.

Yungamo ati ‘hanze y’u Rwanda baguha amafaranga bakurikije ubwiza bw’igihangano cyawe.”

Akomeza agira ati“dufite amahirwe y’uko mu kwezi iyi video yazaba yararebwe n’abantu barenga miliyoni imwe noneho Youtube ikatwishyura, kandi dufite icyizere kuko ni ba mu mu minsi ibiri imaze kurebwa n’abarenga ibihumbi 10 bivuze ko dushobora guhembwa.”

Safi avuga ko aya mashusho yabatwaye amezi abiri bitewe n’ubushobozi buke n’ibindi byasabwaga kugira ngo ibashe kujya hanze.

Ni muri urwo rwego Madiba avuga ko mu bintu byabatwaye amafaranga menshi harimo imyenda yakoreshejwe , uwayikoze n’ibindi.

Si iyi ndirimbo aba bombi bakoranye kuko bigeze gukorana indi bise ‘Kizimyamwoto’ nayo yakunzwe mu minsi yashize.

Tanga igitekerezo