Rurageretse hagati y’ubushinjacyaha, Imena Evode na bagenzi be

0
Imena Evode wahoze ari Umunyamabanga wa Leta ushinzwe amabuye y’agaciro

Kuri uyu wa 10 Werurwe 2017, Urukiko Rukuru rwaburanishije urubanza rw’ubujurire ubushinjacyaha buregamo uwahoze ari Umunyamabanga wa Leta muri MINIRENA na bagenzi be bakoraga muri RNRA.

Tariki ya 7 Werurwe uyu mwaka ni bwo ubushinjacyaha bwajuririye icyemezo cy’Urukiko Rwisumbuye rwa Nyarugenge cyo gufungura by’agateganyo uwahoze ari Umunyamabanga wa Leta muri MINIRENA, Imena Evode ukekwaho ibyaha birimo n’itonesha.

Icyo gihe urubanza rwarasubitswe bitewe n’uko Evode ngo atari yiteguye kuburana kuko bari barumumenyesheje bakererewe.

Ubujurire bw’ubushinjacyaha bwahuriranye n’ubw’abakozi bareganwa hamwe na Evode bakoraga mu cyahoze ari Ikigo cy’Igihugu cy’Umutungo Kamere (RNRA), Kayumba Francis na Kagabo Joseph, Urukiko Rwisumbuye rwa Nyarugenge rwari rwategetse ko bafungwa by’agateganyo iminsi 30 mbere y’uko urubanza rutangira mu mizi.

Mu gitondo cyo kuri uyu wa gatanu, guhera mu masaha ya saa mbiri, icyuumba cy’iburanisha cyari cyuzuye, aho abantu bari baje gukurikirana ubwo bujurire.

Ubushinjacyaha bwatangiye busobanura impamvu bwajuririye icyemezo cy’urukiko aho bwagaragaje ko Evode akwiye gufungwa bitewe n’uko hari impamvu zikomeye zituma acyekwaho ibyaha.

Ibyaha bumushinja harimo icyo guha icyemezo abantu batagikwiye, inyandiko mpimbano ndetse n’icyaha cyo gufata icyemezo ashingiye ku rwango.

Ubushinjacyaha bwavuze ko Evode yatanze icyemezo cy’ubushakashatsi n’ubucukuzi bw’amabuye y’agaciro, agiha kampani yiswe JDJ General Business Ltd kandi akagiha umuntu utanditse mu banyamigane bayo.

Iyo kampani ngo yari ifite abanyamuryango babiri, uwitwa Namara Innocent na Ntaganda Emmanuel, ariko ngo mu gihe cyo gutanga icyemezo cyo kuyemerera gukora ikirimo y’ubucukuzi gihabwa uwitwa Mutoni Diana akaba ari umugore wa Kayumba Francis wakoraga muri RNRA.

Uyu Kayumba Francis akaba yari ashinzwe iyubahirizwa ry’amategeko mu by’ubucukuzi muri RNRA na ho Kagabo Joseph akaba yari akuriye ubugenzuzi mu by’ubucukuzi bw’amabuye y’agaciro.

Mbere y’uko iyo kampani ivuka, ubushinjacyaha buvuga ko Kagabo yagiye mu butumwa bw’akazi, akaza kubona ikirombe cyacukurwa akirangira umugore wa mugenzi Kayumba hamwe n’umugore we ngo baza gukora kampani ari na yo yaje guhabwa icyemezo.

Ubushinjacyaha bwemeza ko icyemezo cyo gufungura kampani cyo muri RDB kigaragaza ko yafunguwe na bene wabo w’abo bagore bombi ariko bajya guhabwa icyemezo cyo gucukura kigahabwa umwe muri bo ari Diane kandi atagaragara mu cyemezo cyo muri RDB.

Ibi ariko Evode yaje kubitera utwatsi aho yagaragaje ko iyo kampani yafunguwe n’abo bagore bwa mbere. Gusa ubushinjacyaha bwerekanye ko bufite gihamya ko atari bo bari bayanditseho.

Iyo kampani ngo yaje guhabwa icyemezo cyo gushakashaka no gucukura amabuye y’agaciro ariko gihabwa mu izina rya Mutoni Diana, icyo cyemezo cyashyizweho umukono na n’uwari Umunyamabanga wa Leta muri MINIRENA wari ushinzwe ubucukuzi bw’amabuye y’agaciro , Imena Evode.

Ubushinjacyaha ngo bwibaza impamvu yaba yarabiteye kugira ngo umuntu atange icyemezo kuri kampani ngo agihe umuntu utari umunyamigabane wa kampani.

Yagize ati “Iyo urebye mu ibazwa ry’abakekwaho ibyaha, Jovia na Mutoni Diana bagiye basobanura uruhare rw’abagabo babo mu gushaka no kubona icyemezo cy’iyo kampani.”

Ubushinjacyaha buvuga kandi ko Kagabo na Kayumba bakoranaga bya hafi na Imena Evode, biza gutuma n’ibyangombwa biboneka ku mazina y’umuntu utari muri kampani.

Iyo kampani ngo nta gikorwa na kimwe yigeze ikora ngo kuko icyo yari igamije byari ukugira ngo bayigurishe bungukemo amafaranga.

Yagize ati “Yafunguwe tariki ya 18 Mata 2013, tariki 10 Ukwakira uwo mwaka ngo haba icyiswe amasezerano hagati ya Kamatenesi Jovia na Mutoni Diana na Ntaganda Emmanuel na Namara Innocent byitwa ko Ntaganda aguze imigabane na Mutoni Diana ingana na miliyoni 2, n’ibihumbi 500 na Namara akagura na Jovia imigabane ingana na miliyoni 2 n’ibihumbi 500.”

Ngo nyuma gato Ntaganda Emmanuel ngo yagurishije icyemezo yari afite yitwa ko ari Umuyobozi Mukuru wa JDJ ayigurisha n’indi kampani irimo Abahinde yitwa KNM.

Evode ngo yaje kwemera iryo gurana kandi umwe mu bari mu bajyanama be yari yamusabye ko iryo gurana ryahagarara kubera ko yabonaga ko rizaba ridakurikije amategeko. Ngo haje kubaho igikorwa cyo kwandika inyandiko bakayishyira imbere y’itariki yayikoreyeho.

Umushinjacyaha yagize ati “Ubwo iyo kampani JDJ yasabaga uruhushya rwo kugira ngo iguranishe, amatariki yarusabiyeho, igihe byagiriye muri minisiteri n’igihe byasinyiwe biragaragara ko habayeho ubushake bwo kwandika inyandiko mu bihe bitandukanye kugira ngo amategeko yari ariho guhinduka atagonga ibyifuzo by’abikoraga.

Ku byerekeranye n’amatariki, umushinjacyaha yavuze ko ku itariki ya 9 Nyakanga 2014 ari bwo umuyobozi wa JDJ yanditse ibaruwa isaba guhindura , tariki 11 Nyakanga uwo mwaka mu izina rya Dr Biryabarema Michel umuyobozi muri RNRA, Kayumba wari wasigaye mu mwanya we yohereje dosiye ibanzira isinywa ry’iyo transfer ku Munyamabanga wa Leta, Imena Evode.”

Icyemezo cyo cyasinywe tariki 23 Kamena 2014. Bishatse kuvuga ko cyasinywe mbere y’uko habaho ibaruwa gisabwa.

Umushinjacyaha avuga ko kuba ibyo byarabaye atari impanuka kuko Evode ngo yabonaga nasinya nyuma ya tariki ya 30 Kamena 2014 itegeko yagenderagaho mbere ryari kuba ryahindutse, ku buryo kubisinya bitari kuba biri mu nshingano ze.

Aha umushinjacyaha yavuze ko kuba icyo cyemezo cyarasinywe mbere y’uko gisabwa bigaragaza inyandiko mpimbano bakurikiranye Imena Evode.

Ikibazo cya Nyaruguru Mining Company

Ubushinjacyaha bwanagaragaje ko bushinja Evode gufata icyemezo hashingiwe ku rwango, aho ngo yanze guha icyemezo cy’ubucukuzi bw’amabuye y’agaciro kampani yitwa Nyaruguru Mining kandi RNRA yari yagitanze.

Imena Evode yavuze ko iyo kampani yanditse isaba igihe Minisitiri Stanislas Kamanzi ubwo yayoboraga MINIRENA, aho ngo yari yayangiye kuko yavugwagaho ubucukuzi butemewe n’amategeko, iza gusabwa no kwishyura imisoro yose y’ibirarane irimo Leta.

Gusa Evode avuga ko byamutunguye uburyo RNRA yatanze icyemezo kandi izi neza ko iyo kampani yari yarahakaniwe.

Nyuma yo kwangira iyo kampani Evode ngo yahise aha uburengazira indi yabonaga ngo yararenganyijwe na RNRA yitwa Mwashamba Mining Ltd, aho ubushinjacyaha buvuga ko yatanze icyo cyemezo iyo kampani itazwi muri RDB.

Mu kwiregura kwe, Imena Evode yavuze ko nta mpamvu abona yo gufungwa kuko abona nta cyaha yigeze akora, aho ngo ibyo yasinye byose byaciye mu nzira zemewe n’amategeko.

Ku ruhande rwa Kayumba na Kagabo, babwiye urukiko ko impamvu bajuririye icyemezo cy’urukiko kibafunga by’agateganyo kuko ngo babona nta cyaha bigeze bakora, aho basaba ko barekurwa bagakurikiranwa bari hanze.

Biteganyijwe ko uru rubanza ruzasomwa kuri uyu wa 14 Werurwe uyu mwaka.

Tanga igitekerezo