Rubavu: Abasaza ntibemeranya n’ubuyobozi bwabahagarikiye inkunga ya VUP

    0
    Aba basaza bavuga ko bakuwe ku rutonde rw’abahabwa VUP kandi batishoboye (ifoto/Muhire D)

    Bamwe mu basaza bahabwaga inkunga y’ingoboka y’abageze mu za bukuru batishoboye bo mu Murenge wa Rubavu mu Karere ka Rubavu ntibemeranya n’ababakuye ku rutonde kuko ngo n’ubundi bari bagikenewe gufashwa.

    Mu gihe ubuyobozi bw’Umurenge wa Rubavu buvuga ko aba basaza bakuwe ku rutonde nyuma yo gukora igenzura ryimbitse, aba basaza bari hejuru y’imyaka 70 bo bavuga ko ahubwo ari bwo igihe cyo gufashwa cyari kigeze ariko ngo bagatungurwa no kubwirwa ko bishoboye.

    Bishyoza Jean Pierre, umwe muri aba basaza aragira ati “nkanjye bankuye ku rutonde ngo umugore wanjye aracyari muto ngo ajye ampahira, kandi ntabwo na we ashoboye, nta kintu akora ni umurwayi, ni ikibazo kuko ariya mafaranga yaradufashaga tukabasha kubaho, inzara iratwishe, kurya ni ikibazo kandi urabona imyaka yanjye si iyo kwihahira, ahubwo babonye tugeze igihe tuyakeneye cyane ni bwo bayatwimye, turababaye cyane”

    Uyu musaza ashinja ubuyobozi bw’Umurenge wa Rubavu itonesha mu gushyira abantu ku rutonde rw’abahabwa amafaranga y’ingoboka kuko ngo usanga bishyiriramo abo bashaka.

    Na ho Bananiye Andre we yemeza ko nta kuri na guke kwakoreshejwe mu gukurwa ku rutonde rw’abasaza bahabwa amafaranga y’ingoboka kuko ngo nta kintu na kimwe cyigeze gihinduka ku buzima bari basanzwe babayeho ubwo bagenerwaga aya mafaranga.

    Ubwo yaganiraga n’iki kinayamakuru, avuga ababaye yagize ati “ Bariya bayobozi, kunkura ku rutonde ngo ndishoboye? N’abaturanyi bose barabizi ko nta bushobozi mfite, nta kazi, nta mirima mfite ndetse abana banjye ntibakiriho, inzara ni yo igiye kunyica, igihe cyose tubajije abayobozi bakatubwira ko twishoboye”

    Umuyobozi w’Umurenge wa Rubavu ushinzwe Imibereho myiza y’abaturage Ndimubanzi Faustin avuga ko gukura aba basaza ku rutonde rw’abahabwa inkunga y’Ingoboka byanyuze mu mucyo kuko byakozwe n’inteko z’abaturage, DASSO ndetse n’Inkeragutabara.

    Yemeza ko inkunga y’ingoboka bayiha umuntu utagira uwo kumwitaho, ushobora kwicwa n’inzara, ati “ubusanzwe inkunga y’ingoboka ihabw aumuntu utishoboye uri hejuru y’imyaka 65 utagira uwo kumwitaho, wawundi ushobora kwicwa n’inzara, bariya bakuwe ku rutonde bafite uko babayeho, bigaragara ko badahawe VUP bashobora kubaho”

    Yungamo ati “inama y’inteko y’abaturage ni yo yabyemeje, nyuma ya ho DASSO, inkeragutabara, abayobozi batandukanye na bo baraje bakora igenzura, ubwo uwakuwe ku rutonde ni uko twasanze atujuje ibisabzwa kugira ngo ahabwe iyo nkunga”

    Uyu muyobozi avuga ko atemeranya n’aba basaza bavuga ko bagiye kwicwa n’inzara kuko ngo hari ingeso iba mu bantu batandukanye yo kwifuza gufashwa kandi hari ukundi bari kubaho, atanga urugero rw’abantu bamwe basabiriza nyuma ngo ugasanga bari gusengerera abandi mu yo basabye.

    Ufite ubumuga, umunyeshuri na bo babarwa nk’abadashoboye gukora. Urugo rurimo umuntu umwe ruhabwa amafaranga y’u Rwanda 7000 ku kwezi, ururimo babiri rugahabwa 12000, ururimo batatu rukagenerwa 15000, bane rugahabwa 18000, hanyuma ururimo batanu rugabwa ibihumbi 21.

    Abarenze batanu ngo ntibahabwa aya mafaranga y’ingoboka.Aba basaza bakaba barakuwe kuri uru rutonde muri Kanama 2016, abakuwe ku rutonde bakaba bagera muri 80.

     

     

    Tanga igitekerezo