Ronaldinho Gaúcho yasohoye indirimbo ya mbere ya solo yise Sozinho

1

Umukinnyi w’ikirangirire ukomoka muri Brésil, Ronaldinho Gaúcho yasohoye indirimbo ye yas mbere ari wenyine yitwa Sozinho. Ni igi-Portugueuse, mu Kinyarwanda bisobanuye Njyenyine.

Sozinho ni iririmbye mu njyana ya Samba ikoreshwa cyane muri Brésil, ifite inkomoko muri Afurika. Yajyanwe muri Amerika y’Amajyepfo mu bucuruzi bw’ubucakara bw’Abanyafurika.

Sozinho, cyangwa se Njyenyine mu Kinyarwanda, ni indirimbo y’iminota 4 n’amasegonda 15. Ronaldinho yayishyize kuri konti ye ya Youtube kuwa 21 Werurwe 2017.

Umuntu yavuga ko ari inzozi ze zibaye impamo kuko yakunze kuvuga ko yumva umunsi umwe azinjira mu muziki, akaririmba.

Mbere ya Sozinho ye ku giti cye, Ronaldinho yagaragaye mu ndirimbo za rap ari kumwe n’abandi bahanzi bo muri Brésil.

No mu ndirimbo yafunguye imikino mpuzamahanga ya paralempike umwaka ushize, i Rio de Janeiro, Gaucho arimo.

Ubushize yatangaje gahunda ye yo guhagarika umupira w’amaguru yamamayemo mu gihugu cye cya Brésil ndetse no ku Mugabane w’i Burayi mu makipe nka PSG, Barcelona na AC Milan.

Yahembwe na FIFA ubugira kabiri nk’umukinnyi w’umwaka ku rwego rw’isi, mu mwaka wa 2004 n’uwawukurikiye wa 2005. Azwiho amacenga n’udukoryo twinshi mu kibuga.

Ni ambasaderi wa FC Barcelone kuva muri Nzeli 2006. Ubushize yakoreye uruzinduko mu Bushinwa, agenda ahagarariye iyi kipe.

Yafunguyeyo ishuri ry’umupira w’amagurtu ahitwa Haiko. Rifite ubushobozi bwo kwakira abana 1000, nk’uko bitangazwa na The Sun.

Igitekerezo kimwe

Tanga igitekerezo