RMC yategetse Ikinyamakuru Umubavu gusaba imbabazi abahanzi barimo Gahongayire

    Urwego rw'Abanyamakuru Bigenzura (RMC) rumaze kwakira ibirego 212 kuva rwajyaho mu mwaka wa 2013. RMC ivuga ko nta kirego na kimwe cyananiranye ngo kibe cyajya nko mu rukiko.

    0
    Mu cyumba cy'iburanisha cya RMC

    Urwego rw’Abanyamakuru Bigenzura mu Rwanda (RMC) rwahanishije Ikinyamakuru Umubavu gusaba imbabazi abahanzi barimo Aline Gahongayire bitewe n’inkuru cyabanditseho.

    Umubavu ni ikinyamakuru cyandika ku iyobokamana. Giherutse gusohora inkuru ifite umutwe ugira uti “Abahanzi 8 bo mu Rwanda baririmba indirimbo z’Imana bamwe mu ribo bivugwa ko bashurashura cyangwa bafite umwuka w’ubuhehesi (Amafoto)”.

    Muri iyi nkuru hagaragaramo urutonde rw’abahanzi Aline Gahongayire, Patient Bizimana, Theo Bosebabireba, Uzayisenga Isaie Gedeon, Niyorukundo Henry, Gaga Grace, Aforodis Byosebirashoboka na Murwanashyaka Froduard.

    Uretse inyandiko n’amafoto, harimo n’amajwi iki kinyamakuru cyagiye kibafata kibabaza kugira icyo bavuga ku byo cyabatangajeho by’uko bivugwa ko bashurashura, aho bamwe banze kugira icyo babivugaho abandi bagasubiza mu burakari bwinshi.

    Kuri uyu wa 17 Werurwe 2017, Komite Ndangamyitwarire ya RMC ubwo yacaga urubanza ruregwamo iki kinyamakuru, urubanza rwaburanishijwe kuri uyu munsi mu gitondo mu muhezo, yavuze ko iki kinyamakuru Umubavu cyakoze amakosa y’umwuga.

    Komiseri Mucyo Donatien mu gusoma umwanzuro wa RMC yavuze ko Ikinyamakuru Umubavu bagihanishije kugawa binyuze mu nyandiko. Yanategetse kandi ko gihita gisiba amajwi cyafashe aba bahanzi, kikanandika inyandiko ivuguruza ibyo cyanditse inkuru igomba no gukorwa mu buryo bw’amajwi n’amashusho nk’iyatangajwe.

    Mu gusoma uru rubanza hari hari abahanzi barimo Aline Gahongayire, Patient Bizimana na Dominic Nic hari n’umwanditsi wandikira iki kinyamakuru ari we Nsengimana Théoneste akaba n’umuyobozi wacyo ari na we watangaje iyi nkuru.

    Mu kiganiro yagiranye n’Ikinyamakuru Izubarirashe.rw, Komiseri Mucyo yavuze ko mu guca uru rubanza babanje kumva impande zombi nuko umunyakuru ubwe akaza kwiyemerera ko yakosheje, ari na byo avuga ko bagendeyeho bamuhana nk’uwatandukiriye amahame y’umwuga.

    Mucyo yagize “Inkuru yateguye inyuranyije n’amahame menshi y’umwuga w’itangazamakuru kubera ko inkuru yatanze isa nk’aho mu by’ukuri idafite aho iva, nta n’ikigaragaza ko abantu avuga ko yabajije mbere yo gutangaza inkuru ari abantu bizewe ku buryo watangaza inkuru nyayo.”

    Uyu mukomiseri asobanura ko umunyamakuru yagombye kugira ubunyangamugayo muri we agatangaza inkuru yizewe neza, ifite icyo imariye abaturage ativanze mu buzima bwite bw’abantu.

    Yongeraho ati “Amahame avuga ko inkuru zireba ubuzima bwite bw’abantu zitangazwa gusa ari uko biri mu nyungu za rubanda, inkuru yatangaje rero ku bahanzi bavuzwe ntabwo twigeze tubona aho rubanda yaba ifite inyungu muri iyo nkuru. Uburyo bariya bahanzi bagombaga gutangazwaho amakuru si buriya buryo ubundi umuntu umenyekana amenyekana mu buryo bw’ukuri bishingiye ku bintu nyabyo byabaye. Umunyamakuru ntatanga inkuru avuga ngo biravugwa, biravugwa byavuzwe na ba nde? Byavuzwe ryari?”

    Mucyo yavuze ko hari ubwo umunyamakuru ashobora kurinda uruhande rwamuhaye amakuru, ariko ko bidapfa gukorwa kandi inkuru igakorwa mu buryo bwujuje amahame y’umwuga w’itangazamakuru.

    Patient Bizimana, umwe muri aba bahanzi bari bitabiriye uru rubanza yabwiye Izubarirashe.rw ko ubusanzwe we atari yaje mu rubanza kuko nta mukirisito uburana, ko yari yaje gusa kugira ngo ahure bwa mbere n’uwo munyamakuru amubaze impamvu yamuteye gutangaza ibintu biharabika.

    Agira ati “We yabazaga nk’umuntu ufite ikindi kintu agamije, ibintu bitari kinyamwuga. Ntitwareze twarahamagaye ku rwego rumuyobora turubwira ko twifuzaga kubonana nawe tukaganira tukareba uko ikibazo cyakemuka, bwari uburyo bwo guhura nawe kuko nta mukirisito ujya mu manza. Icyemezo cya RMC ndagikunze kuko habaye kumvikana ari nacyo cya ngombwa, ari na Theo nyir’Umubavu aca bugufi nta kibazo.”

    Kuva yajyaho mu mwaka wa 2013 kugeza muri Gashyantare 2017, RMC imaze kwakira ibirego 212, nk’uko bitangazwa n’umunyamategeko wayo Jean Paul Ibambe.

    Ibambe yabwiye Izubarirashe.rw ko ibirego 18 muri ibyo 212 ari byo bitararangira, naho ibyarangiye byose ngo byarangiye mu buryo bwanyuze impande zombi, ku buryo nta na kimwe cyarenze kuri RMC ngo kijye nko mu rukiko.

    Ubushize Umunyamakuru Niyonambaza Asouman uyobora Ikinyamakuru Rugali na we yahanwe na RMC nyuma yo guhamwa n’amakosa yo guharabika Kaminuza ya UTAB y’i Gicumbi, ahanishwa guhagarikwa amezi atatu mu mwuga w’itangazamakuru no kwamburwa ikarita y’itangazamakuru.

    RMC yahagaritse umunyamakuru Niyonambaza Assoumani imwambura n’ikarita

     

    Tanga igitekerezo