Rayon Sports yatsindiwe muri Mali

    0
    Rayon Sports ikigera muri Mali yabanje gukora imyitozo mbere y'uko iki gihugu gifatirwa ibihano na FIFA

    Rayon Sports yatsinzwe umukino wa mbere na Onze Créateurs 1-0 mu mikino Nyafurika ya “CAF Confederation Cup”.

    Muri uwo mukino igice cya mbere cyarangiye nta kipe irareba mu izamu ry’indi.

    Mu gice cya kabiri nibwo Onze Créateurs yatsinze icyo gitego ari nako umukino waje kurangira.

    Tidiane Kone rutahizamu wa Rayon Sports ukomoka muri Mali yavunikiye muri uwo mukino ajyanwa kwa muganga.

    Umukino wa mbere hagati yayo makipe wabereye muri Mali kuri uyu wa gatandatu tariki ya 11 Werurwe 2017.

    Umukino wo kwishyura uzabera mu Rwanda tariki ya 18 Werurwe 2017.

    Masoudi Djuma, umutoza w’ikipe ya Rayon Sports nubwo yari yizeye intsinzi ariko ntabwo yorohewe nuwo mukino kuko baje kuwutsindwa.

    Mu mukino wo kwishyura Rayon Sports ishobora kuzaba yagaruye abakinnyi barimo Sibomana Abouba na Manishimwe Djabel bavunitse.

    Rwatubyaye Abdoul utarabona ibyangombwa na Mutsinzi Ange wabonye ikarita y’umutuku mu mukino uheruka nabo bashobora kwifashishwa mu mukino wo kwishyura.

    Kugira ngo Rayon Sports ibone itike yo gukina na Onze Créateurs yabanje gusezerera, Wau Salaam mu cyiciro giheruka ku bitego 6-0 mu mukino ubanza n’uwo kwishyura.

    Tanga igitekerezo