Rayon Sports yamaze kumenya amakipe ashobora guhura nayo

    0
    Rayon Sports ikigera muri Mali yabanje gukora imyitozo mbere y'uko iki gihugu gifatirwa ibihano na FIFA

    Amakipe Rayon Sports izatombolamo imwe, mu mikino Nyafurika ya “CAF Confederation Cup” yamaze kumenyekana.

    Amakipe azakina 1/16, Rayon Sports igomba gutomboramo imwe bizahura muri irushanwa Nyafurika ku makipe yatwaye ibikombe iwayo, yamaze kumenyekana yose, nyuma y’imikino yabaye mu mpera z’iki cyumweru.

    Aya makipe arimo imwe izakina na Rayon Sports ni nka: Tout Pouissant Mazembe yo muri Kongo, Young Africans yo muri Tanzania, Bidvest yo muri Africa y’Epfo, FUS Rabat yo muri Marocco.

    Gambia Ports Authority yo muri Gambia, Rivers United yo muri Nigeria, CNAPS Sport yo muri Madascar, Mounana yo muri Gabon, Leopard De Dolisie yo muri Congo Brazzaville, RC Kadiogo yo muri Burkina Faso.

    KCCA yo muri Uganda, AS Tanda yo muri Cote d’Ivoire, Horoya yo muri Guinea, Barrack Young Controllers yo muri Liberia,

    Biteganyijwe ko imikino ibanza kuri ayo makipe izaba hagati ya tariki ya 8 na 9 Mata 2017 naho imikino yo kwishyura ibe hashize icyumweru.

    Kuko kuri ayo matariki yo ku mikino ibanza mu Rwanda hazaba ari mu bihe byo kwibuka Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994, umukino wa Rayon Sports ushobora kwigizwa inyuma.

    Rayon Sports igeze muri icyo cyiciro nyuma yo gusezerera Onze Créateurs yo muri Mali.

    CAF yategetse ko Rayon Sports ikomeza idakinnye umukino wo kwishyura yagombaga gukina na Onze Créateurs kuko Ishyirahamwe ry’umupira w’amaguru ku Isi (FIFA) ryatangaje ko rihagaritse Mali mu marushanwa mpuzamahanga, kuko Minisitiri w’imikino muri iki gihugu yasheshe Ishyirahamwe ryaho ry’umupira w’amaguru (FEMAFOOT).

    Rayon Sports yahise ikomeza mu cyiciro gikurikiyeho nubwo mu mukino ubanza yari yatsinzwe na Onze Créateurs muri Mali 1-0.

    Tanga igitekerezo