Rayon Sports irerekeza muri Mali

    0
    umutoza wa RAYON Sports MASUDI Djuma atanga inama ku bakinnyi

    Rayon Sports irerekeza muri Mali ku isaha ya saa saba n’iminota 45 z’ijoro aho igiye gukina na Onze Createurs mu mikino ya “CAF Confederation Cup”.

    Uyu mukino uzaba tariki ya 11 Werurwe uyu mwaka aho aya makipe azakinira kuri Sitade ya Modibo Keita iherereye mu murwa mukuru wa Mali Bamako.

    Umunyamabanga mukuru w’ikipe ya Rayon Sports, Gakwaya Olivier avuga ko biteganyijwe ko ikipe iribugere ku kibuga cy’idege i Kanombe ku isaha ya satanu z’ijoro aho bari buze guhaguruka saa saba n’iminota 45 berekeza i Bamako muri Mali.

    Gakwaya avuga ko ikipe igiye mbere kugira ngo ibanze imenyere ikirere cyo muri Mali ndetse izanabashe no kubona umwanya wo gukorera imyitozo ku kibuga bazakiniraho na Onze Createurs.

    Rayon Sports igiye gukina imikino ya 1/16 nyuma yo gusezerera Wau Salaam yo muri Sudani y’Epfoiyitsinze ibitego 6-0 mu mikino yombi.

    Rayon Sports yinjiye muri iri rushanwa nyuma yo kwegukana igikombe cy’Amahoro umwaka ushize, ikaba ariyo isigaye mu marushanwa nyafurika ihagarariye u Rwanda, kuko APR FC yari yasohotse mu irushanwa ry’amakipe yabaye aya mbere iwayo (CAF Champions League), yasezerewe ku ikubitiro na Zanaco FC yo muri Zambia iyitsinze igitego 1-0.

    Tanga igitekerezo