Queen Cha ni we uzasimbura Charly na Nina muri PGGSS7

0
Queen Cha ni we uzasimbura Charly na Nina muri PGGSS7

Kuva mu irushanwa rya Primus Guma Guma Super Star ku nshuro ya 7 kwa Charly na Nina byahesheje amahirwe Queen Cha wari ubakurikiye mu majwi mu cyiciro cy’abagore.

Oda Paccy niwe wagize amajwi ya mbere, abona 34/35, Charly na Nina bamukurikira bagira amajwi 33/35, naho Queen Cha aba uwa gatatu agira amajwi 26/35.

Mu kiganiro yagiranye n’Ikinyamakuru Izubarirashe.rw, Joseph Mushyoma (uzwi cyane ku izina rya Boubu) yemeje ko uwagize amajwi akurikiraho mu cyiciro cy’abagore ari we ugomba guhita asimbura Charly na Nina, akiyongera ku rutonde rw’abahanzi Bull Dogg, Danny Nanone, Christopher, Social Mula, Davis D, Mico The Best, Dream Boys, Active na Oda Paccy.

Ikiganiro Mushyoma Joseph yagiranye n’Ikinyamakuru Izubarirashe.rw

I R (Izuba Rirashe): Namwe mwagejejweho ubwegure bwa Charly na Nina?

Yego, [ubwegure bwabo] babunyoherereje kuri email, kandi twari twavuganye mugitondo, ubwo nyine ni ugufata ukurikiye.

IR: Ubwo bahaye nde amahirwe?

Ndakeka ari Queen Cha, bari barimo bagenzura neza amajwi ngo barebe ukurikiraho uwo ari we ariko ndakeka ari Queen Cha. Ndabanza ndebe neza menye uwo ari we.

IR: Ese mwebwe nta kindi barenzaho, namwe babaha ibaruwa gusa?

Ban de?

IR: Charly na Nina basezeye!

Oya, amakuru bampaye ni uko bafite andi makontaro (contract). Bambwiye ko bafite akandi kazi kari guhura na gahunda zacu ku buryo babonaga birimo bigongana.

I R: Gahunda zindi za Guma Guma zo zimeze gute?

Izindi gahunda ziratangira vuba, ubu tugiye guhura n’abahanzi bari muri Guma Guma, nibirangira basinye kontara hanyuma batangire na gahunda zose za Guma Guma.

IR: Abandi ntacyo muravugana, ngo mwumve ko wenda nta wundi wakwivanamo?

Kugeza kuri ubu nta wundi.

I R: Murakoze cyane

Murakoze namwe.

Tanga igitekerezo