Polisi yataye muri yombi umugabo washyinguye umwana we ari muzima

0
Uyu niwe mwana w'umukobwa wari washyinguwe na se amuziza ko ari umukobwa ku bw'amahirwe bamukuramo akiri muzima

Abaturage batuye mu gace ka Odisha mu Buhindi baherutse gutabura umwana wari washyinguwe na se ari muzima.

Polisi muri aka gace yatangaje ko yataye muri yombi umugabo ukekwaho ubwo bugizi bwa nabibwo gushyingura umwana we w’umukobwa w’imfura ari muzima amuziza yuko ari umukobwa kandi yarashakaga umuhungu.

Abaturage bavuga ko batabaye uyu mwana ubwo banyuraga aho yashyizwe bakabona utuguru twe turi hejuru mu gihe ibindi bice by’umubiri byose byari mu gitaka.

Nyuma nibwo polisi yataye muri yombi umugabo witwa Ramesh Chandra ukekwaho gukora ayo mahano.

Ramesh Chandra w’imyaka 35 usanzwe atwara taxi araregwa kwaka umugore we umwana akimara kuvuka ku wa gatandatu ushize maze akajya kumuhamba ari muzima amuziza ko ari umukobwa kuko yashakaga umuhungu.

Iyi nkuru dukesha AFP, ivuga ko ubwo Chandra yahatwaga ibibazo na polisi, yaje kwemera ibyaha ko ari we wabikoze, aho yavugaga ko yabitewe nuko yabonaga atazakura kubera ubukene bwugarijwe urugo rwabo.

Aya makuru avuga ko myinshi mu miryango y’Abahindi ngo ifata umwana w’umukobwa nk’ikibazo kubera ko batangwaho byinshi igihe bagiye kurushinga. Tubibutse ko mu Buhindi, abakobwa ari bo bakwa abahungu mu gihe iwacu ari abahungu bakwa abakobwa.

Polisi ivuga ko uwo muryango wari ugize abana babiri b’abakobwa n’umuhungu umwe kandi ko umugore yigeze akuramo inda ebyiri. Amahirwe uwo mwana yakuwe mu gitaka atarapfa, ubu arimo arakurikiranirwa kwa muganga ariko haribazwa amaherezo ye namara gukira.

Mu ntangiriro z’uku kwezi, polisi yo mu gace ka Maharashtra yasanze impinja z’abakobwa 19 baratawe muri ruhurura aho yashyize mu majwi abaganga bakuyemo inda ku nyungu z’ababyeyi.

Leta y’Ubuhindi ntihwema gusaba abana b’abakobwa kwirinda gukora ubusambanyi batarashaka mu rwego rwo kurinda itabwa ry’abana n’ibindi bibazo ariko biracyagoranye cyane cyane mu duce tw’icyaro mu miryango y’abatishoboye.

Ubushakashatsi bwakozwe n’Ikigo cy’ubuvuzi gishinzwe ubushakashatsi cy’Ubwongereza, Lancet mu mwaka wa 2011, bwagaragaje ko ababyeyi bakuyemo inda ku bushake z’abana b’abakobwa miliyoni 12 mu Buhindi.

Tanga igitekerezo