Polisi ya Uganda irahakana amakuru avuga ko yashyizeho amasaha ntarengwa

0
Umuyobozi wa Polisi ya Uganda, IGP Kale Kayihura (ibumoso) n'uwari umwungirije akaba n'umuvugizi wa polisi uherutse kwicwa, Kaweesi (iburyo)

Nyuma yaho hacicikanye amakuru ko polisi ya Uganda ko yashyizeho amasaha abantu batagomba kurenga ku mugoroba, Polisi y’iki gihugu yayanyomoje ivuga ko atari yo.

Aya makuru yari amaze iminsi acicikana ku mbuga nkoranyambaga ko hashyizeho amasaha ntarengwa ku mugoroba kubera ikibazo cy’umutekano utari mwiza muri iyi minsi muri Uganda, yaje nyuma y’iraswa ry’uwari Umuvugizi wa Polisi, IDGP Kaweesi washyinguwe ejo ku wa 21 Werurwe 2017.

Iyi nkuru dukesha the NewVision, ivuga ko uyu mupolisi mukuru yicanywe n’umushoferi we Godfrey Wambewo hamwe n’uwamurindaga Kenneth Erau mu mpera z’icyumweru gishizeku wa gatanu.

Mu itangazo ryashyizwe ahagaragara na Polisi ya Uganda,  riravuga riti “ Polisi ya Uganda yifuje kumenyesha abaturage bose ko nta ntangazo yasohoye rishyiraho amasaha abantu batagomba kurenza ku mugoroba muri Kampala no mu nkengero zayo”.

Polisi ya Uganda yakomeje ivuga ko ayo makuru arimo gutangwa ku mbuga nkoranyambaga ko nta mutekano uri mu gihugu cyane cyane Kampala atari yo. Polisi ikomeza ivuga ko izahora iri maso, ko nta kizakoma mu nkokora umutekano w’abaturage muri rusange. “ Turasaba abaturage guhora bari maso no kumenyesha inzego z’umutekano ku kintu cyose babonye kidasanzwe”.

Minisitiri w’Intebe wa Uganda Dr Ruhakana Rugunda nawe aherutse kwizeza abaturage ba Uganda ko igihugu gifite umutekano kandi ko bakomeza imirimo yabo nkuko bisanzwe ko nta kintu gikwiye kubahangayisha na kimwe.

Ubwo yagiranaga ikiganiro n’abanyamakuru hafi yaho Kaweesi yarasiwe ku wa gatanu ushize, Umuyobozi wa Polisi ya Uganda IGP Kale Kayihura yavuze ko inzego zishinzwe umutekano zizakomeza gushakisha abo bicanyi kugeza igihe batawe muri yombi. “ Bari bamaze iminsi batubwira ko bazadukora mu cyico. Nibyo koko urupfu rwa Kaweesi rwatubabaje cyane. Aba ni bamwe mu bo tutabashije gufata bari mu gatsiko kamwe na babandi bishe abayobozi b’idini ya Islamu mu bihe bishize. Aba bicanyi kandi biravugwa ko basanzwe batwara za moto”.

IGP Kayihura yasobanuye ko abavuga ko polisi n’abandi bafatanya kubungabunga umutekano badakora neza akazi kabo atari byo “ Ubugizi bwa nabi nk’ubu muzahora munabubona hirya no hino ku isi. Ndabasaba kutagendera ku bihuha kuko iperereza rigikomeje kandi ababigizemo uruhare bazafatwa.

Tanga igitekerezo