PGGSS7: Ntibavuga rumwe kuri aya marushanwa

0
Amarushanwa ya Primus ategurwa na EAP ku nkunga ya BRALIRWA

Abahanzi batandukanye ntibavuga rumwe ku mategeko mashya agenga amarushanwa ya Primus agiye kuba ku nshuro ya karindwi.

Umuhanzi Danny Vumbi avuga ko niba mu gushyiraho imyaka 18 isabwa na 35 ntarengwa mu marushanwa ya Primus Guma Guma Super Star (PGGSS) 7 byarakozwe hagamijwe gusa gukumira abahanzi runaka byaba ari amakosa akomeye abayategura baba barakoze.

Danny Vumbi

Aganira n’Ikinyamakuru Izubarirashe.rw, uyu muhanzi ubusanzwe witwa Semivumbi Daniel, w’imyaka 38, asobanura ko we yumva ko kuba ‘umustar’(icyamamare) bitagahujwe no kuba ufite imyaka runaka.

Danny yagize ati “nta hantu kuba icyamamare (super star) bijyana n’imyaka.”

Yavuze ko ibi atari we utarabyishimiye gusa, ko ahubwo hashobora kuba hariho n’ibindi byiciro by’abantu babigiraho impungenge, kandi bakagaragaza ko bibabangamiye; agatanga urugero rw’abashobora kwisanga bafite munsi y’imyaka 18 isabwa.

Undi muhanzi wagize icyo avuga kuri ibi, nawe wunga mu rya Danny Vumbi ni Mc Tino uririmba mu itsinda rya TBB. Tino agira ati “Impano ntabwo wayihuza n’imyaka, umuntu niba afite impano asazana nayo, Makanyaga afite imyaka ingahe? Aracyaririmba.”

Uretse aba, benshi mu banyamakuru nabo bagiye bagaragaza ko gushyiraho amabwiriza y’imyaka byakumiriye cyane cyane umuhanzi Senderi Hit uri mu bahabwaga amahirwe yo kwitabira iri rushanwa.

Aganira n’Ikinyamakuru Izubarirashe.rw, Senderi yavuze ko nawe yumvise hari benshi bavuga ibi, ariko akagira ati “nta wumbereye mu mutima, nanjye mba mfite gahunda zanjye mba narateguye kuko nanjye mfite gahunda zanjye nkoreramo z’akazi ziruta na biriya bya Guma Guma.”

Senderi International Hit akunze kurangwa n’udushya mu marushanwa ya PGGSS, ubu ntazongera kuyagaragaramo(Ifoto/Ububiko

Yungamo ati “biriya ni ibintu ba nyirabyo baba biteguriye ntabwo wabimenya, wibimbazaho mbaza iby’ubuhanzi bwanjye n’iby’umuziki wanjye ibyo bya bariya ntabwo mbizi rwose waba undenganyije, ngira ngo n’umwaka ushize sinabigiyemo kandi umuziki wanjye Hit nta wurikuraho keretse iyo utarikoreye!”

Ku ruhande rw’abategura aya marushanwa bavuga ko ingingo y’imyaka yashyizweho ahanini kugira ngo barusheho gushyigikira impano z’urubyiruko abe ari rwo bibandaho cyane.

Joseph Mushyoma bita Boubu, Umuyobozi wa East African Promoters (EAP) itegura aya marushanwa we yabwiye Ikinyamakuru Izubarirashe.rw ko abahanzi bari hejuru y’imyaka 35 bo babafata nk’ab’inararibonye batakagombye kuba bagihangana mu marushanwa nk’aya.

Yagize ati “kugira ngo hajyeho ibintu by’imyaka ureba ukuntu igikorwa kiri gutegurwa kuko dufite abahanzi twebwe twita bakuru b’inararibonye (senior) tuvuga tuti Guma Guma irimo urubyiruko; twe wa muhanzi tukamubona nk’uwo dushyira mu cyiciro cy’abakuzeho b’icyubahiro tutakibara muri ibi byiciro. Ubona ko namwe abanyamakuru hari abahanzi mutandika, atari uko twababujije ahubwo ari uko mubona ko wenda icyo cyiciro batakijyamo.”

Mushyoma avuga ko iyi ngingo yashyizweho yizweho, kandi ko izakomeza gukurikizwa, ati “Guma Guma zisigaye icyiciro cy’imyaka kizaguma ari munsi y’imyaka 35 kumanuka, muri Guma Guma zose zisigaye, ntabwo bizigera bihinduka nk’uko kuzamo gatatu gakurikirana utayitwara uzasabwa kuba utagarutsemo icyiciro kimwe. Uko irushanwa rigenda rimara igihe niko ugenda ubona byinshi byo guhinduramo. N’ibi byo gutora ubona ko ari izindi mpinduka kugira ngo dukomeze dushakishe ikintu cyabera Abanyarwanda.”

Kureba imyaka y’umuhanzi mu marushanwa ya Primus Guma Guma Superstar ku nshuro ya karindwi (PGGSS7) ntibireba abahanzi bari mu matsinda, kuko ho EAP yasobanuye ko imyaka iyo ari yo yose yemewe kuko nyine baba ari itsinda atavanwamo.

Tanga igitekerezo