Perezida wa Banki y’Isi azerekwa uko Drone zitanga amaraso mu Rwanda

    0
    Perezida wa Banki y'Isi Dr. Jim Yong Kim

    Perezida wa Banki y’Isi Dr. Jim Yong Kim mu rugendo azagirira mu Rwanda byitezwe ko azagera i Muhanga, akerekwa umushinga wa Drone zikwirakwiza amaraso mu bice by’u Rwanda mu gutabara ubuzima.

    Biteganijwe ko uyu muyobozi, ukomoka muri Korea y’Amajyepfo, azagera i Kigali ejo Kuwa Kabiri tariki 21 Werurwe 2017, mu rugendo rw’akazi rw’iminsi ibiri.

    Minisiteri y’ Imari n’ Igenamigambi (MINECOFIN) igaragaza ko kuri gahunda y’uru rugendo rwe, Dr. Jim Yong Kim akimara kugera mu Rwanda azabanza kujya mu Karere ka Muhanga mu Ntara y’Amajyepfo. Aha azaba ajyanywe no kureba ahari utudege twa ‘Drone’ twakozwe n’ikompanyi ya Zipline, yerekwe uko tujyana amaraso mu byaro.

    Kuri uyu munsi we wa mbere Dr. Kim azanasura igice cyahariwe gukorerwamo n’inganda cya Special Economic Zone mu Mujyi wa Kigali. Azanasura Ikigo cya KLab kinakorerwamo FabLab, Ikigo gikorerwamo n’urubyiruko hagamijwe guteza imbere no guhanga udushya mu ikoranabuhanga, gikorera muri Telecom House, ku Kacyiru.

    Ku munsi wa kabiri w’urugendo rwe mu Rwanda, Dr. Jim Yong Kim azatanga ibiganiro, aho azavuga uko hakenewe impinduka kugira ngo iterambere rikenewe n’abantu barenga Miliyari 7 ku Isi rigerweho, bityo bwa mbere mu mateka harandurwe ubukene bukabije.

    Azasura imwe mu mishinga iterwa inkunga na Banki y’Isi iri ahitwa Kinyana ho muri Nyagasambu, mu Karere ka Rwamagana.

    Nyuma Dr. Jim Yong Kim azahita ajya mu biro bya Perezida wa Repubulika y’u Rwanda, kubonana n’Umukuru w’Igihugu, Paul Kagame muri Village Urugwiro.

    Uru rugendo rwa Dr. Jim Yong Kim rugamije ahanini kureba impinduka z’ibyakozwe na Guverinoma y’u Rwanda hagendewe ku byo Banki y’Isi yateye inkunga.

    Dr. Jim Yong Kim, w’imyaka 57, azagera mu Rwanda avuye mu gihugu cya Tanzaniya.

    Tanga igitekerezo