Perezida Magufuli yategetse gufatira pasiporo y’Umushoramari w’Umuhinde

0
Perezida mushya wa Tanzaniya, Magufuli John Pombe

Perezida John Magufuli wa Tanzania yategetse ko hafatirwa pasiporo y’umushoramari ukomoka mu Buhinde, nyuma yo kutarangiriza ku gihe umushinga yahawe wo gutanga amazi.

Perezida Magafuli avuga ko bitumvikana uburyo umushinga wo gutanga amazi mu Ntara ya Lindi wagombaga kurangira mu mwaka wa 2015, kugeza ubu ukaba utarangira.

Itangazo rya Perezida Mgufuli rigira riti “Pasiporo ya Rajendra Kumar, igomba gufatirwa ndetse n’ibyangombwa by’abandi bakorana nawe, kugeza uyu mushinga urangiye.”

Iri tangazo rivuga ko Kumar umuyobozi w’ikigo Infrastructure Alliance (India) Private Limited atubahirije ibyo yagombaga gukora, bityo ko ahawe amezi ane gusa kuba yamaze kurangiza uyu mushinga, bitaba ibyo hagafatwa indi myanzuro.

Ibiro Ntaramakuru by’Abongereza (Reuters) bivuga ko uyu mushinga wo gutanga amazi mu gace ka Lindi wagombaga gutwara miliyoni 13 z’amadorali ya Amerika, ukaba kandi waragombaga kurangira muri Werurwe 2015 ariko kugeza ubu bikaba nta cyakozwe.

Nyuma y’aho kuri uyu wa Gatanu tariki ya 3 Werurwe 2017 Magufuli asuye ahagombaga kubakwa, ari bwo yafashe uyu mwanzuro nyuma yo kurakazwa n’ibyo yahabonye.

Kuva yajya ku butetegsi mu mwaka wa 2015, Perezida Magufuli yagiye afata imyanzuro ikomeye, igamije ngo guhangana n’abangiza iby’abaturage, kurwanya ruswa no gukoresha umutungo muke.

Tanga igitekerezo