Perezida Kagame yitabiriye ubutumire bwa Papa Francis i Vatikani

    0
    Perezida Kagame

    Ku mugoroba wo kuri iki Cyumweru tariki 19 Werurwe 2017 nibwo Perezida Paul Kagame yageze i Roma mu Butaliyani aho yitabiriye ubutumire bw’Umushumba wa Kiliziya Gaturika ku Isi, Papa Francis nk’uko bitangazwa na Village Urugwiro.

    Abinyujije ku rubuga rwa Twitter, Minisitiri w’Ububanyi n’Amahanga akaba n’Umuvugizi wa Guverinoma, Louise Mushikiwabo na we yemeje aya makuru avuga ko Kagame na Papa bazaganira ku mubano hagati y’u Rwanda na Vatikani.

    Yagize ati “Prezida Kagame ari i Roma aho yatumiwe na Papa kuganira ku mubano w’u Rwanda na Vatikani. Aturutse mu ruzinduko rw’ingirakamaro mu Bushinwa.”

    Umubano w’u Rwanda na Kiliziya Gaturika uvugwamo ibibazo cyane cyane kubera uruhare bivugwa ko Kiliziya yagize mbere no mu gihe cya Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994.

    Nyuma y’imyaka 22 Jenoside ibaye nibwo Abasenyeri ba Kiliziya yasohoye itangazo risabira imbabazi abayo bagize uruhare muri Jenoside ariko ntibyanyuze u Rwanda.

    Papa niba asabira imbabazi abafashe abana ku ngufu yanazisabiye abakoze Jenoside – Kagame

    Tanga igitekerezo