Perezida Kagame yasoje umwiherero w’abayobozi, dore impanuro yabageneye – Video

    0
    Perezida Kagame asoza Umwiherero w'abayobozi wa 14 (Ifoto/Village Urugwiro)

    Kuva kuwa Gatanu tariki 24 Gashyantare kugeza none tariki 2 Werurwe 2017, Abayobozi bakuru b’Igihugu bari mu mwiherero wa 14 mu Kigo cya Gisirikari cya Gabiro mu Karere ka Gatsibo.

    Perezida Paul Kagame yasoje uyu mwiherero yongera gusaba abayobozi gukora cyane, kuko ngo hari byinshi igihugu gishobora kugeraho cyifashishije bike gifite.

    Mu ijambo ry’Umukuru w’Igihugu, yabanje gishimira abayobozi ko ibiganiro byagenze neza, ndetse anashima n’uruhare buri wese yabigizemo.

    Yagize ati “Twasangiye ibitekerezo, turisuzuma ndetse tunarebera hamwe icyo dusabwa gukora ngo dutere imbere. Ese twese dusangiye icyerekezo n’intumbero imwe?”

    Perezida Kagame yagarutse ku ngingo zimwe na zimwe abayobozi baganiriyeho kugira ngo banoze ibyo bakorera Igihugu n’Abanyarwanda .

    Umwiherero wa 14: Kuki hasubirwamo amakosa amwe?

    Perezida Kagame yabwiye abayobozi bamaze iminsi muri uyu mwiherero ko kuzuza inshingano zabo bidakwiriye kubonwa nk’igitangaza.

    Yagize ati “Iyo umaze imyaka 14 usubiramo amakosa amwe uba ukeneye kugera aho utangira gukora ibintu mu buryo butandukanye.”

    Yagarutse nko ku mirire mibi itarabonerwa umuti “Muremera ko tugomba kurwanya imirire mibi, ndetse ko icyizere cy’ubuzima ari uburenganzira bwa buri muturage? Ntabwo ibintu tuvuga ari ibitangaza, tugomba kubaho ubuzima bwiza, dufite agaciro.”

    Ruswa

    Mu gihe hari abayobozi bagiye bagaragaraho kurya ruswa ngo bahe serivisi abaturage bashinzwe, Umukuru w’Igihugu yabibukije ko gukoresha amafaranga y’igihugu neza ufasha abaturage utabatse ruswa atari ikintu kidasanzwe, ati “Ni inshingano”.

    Yunzemo ati “Ni gute twananirwa kuzuza inshingano dufitiye abaturage zo guteza imbere igihugu cyacu? Amikoro make dufite twakabaye tuyabyaza byinshi birenze ibyo abyara. Ibyo birasaba ubufatanye bwa buri wese.”

    “Ibyo twagezeho byatweretse ko amikoro make atatubuza kugera kuri byinshi. Tugomba guhora dutekereza dutyo. Tugomba kugira intego ihanitse, nubwo tuba tuzi ibibazo dufite. Ntabwo bikwiye kudutera isoni ngo twahanitse intego zacu.”

    Imfashanyo

    Perezida Paul Kagame kandi yagarutse ku baterankunga baba bafite izindi nyungu mu gutanga izo nkunga, aho yasabye abayobozi ko bakwiye kubima amatwi ahubwo bagakora ibyo bakwiye gukora.

    Yagize ati “Iyo tuvuze ngo turashaka gukora ubucuruzi, tugahahirana, bazakubwira ngo wowe ugomba kujya ufashwa. Baguha ibiryo n’izindi mfashanyo hanyuma bagatwara inshuro 100 ibyo baba baguhaye.”

    “Ibibazo byose biterwa no kwemera gushyirwa ahantu habi. Twaganyira nde aritwe tubyemera? Bagutera ubwoba ngo ‘ubwisanzure bw’itangazamakuru’ kugira ngo ubashimire kandi wemere ibyo bashigaje.”

    “Iyo tudakoze ibyo tugomba gukora, tuba twemereye abatubuza guhanika intego zacu. Mwahitamo iki hagati yo guhangana n’ubukene no guhangana n’ubukire? Niba duhangana n’ubukene tukagira aho tubugeza, ubu twahangana n’ubukire bikatunanira?”

    Perezida Kagame yasobanuriye abayobozi ko ashaka ko bagerageza kuko hari byinshi babonye muri uyu Mwiherero ko bishoboka, igihugu gifitiye ubushobozi n’amikoro ariko bidakorwa.

    Ijambo rya Perezida asoza Umwiherero ku nshuro ya 14

    REBA AMAFOTO YO MU MWIHERERO WA 14 W’ABAYOBOZI

    Perezida Kagame ubwo yasozaga Umwiherero wa 14 w'abayobozi i Gabiro (Ifoto/Village Urugwiro)
    Perezida Kagame ubwo yasozaga Umwiherero wa 14 w’abayobozi i Gabiro (Ifoto/Village Urugwiro)
    Perezida Kagame na Madamu batembere mu Kigo cya Gisirikari cy'i Gabiro nyuma yo gusoza Umwiherero wa 14 w'Abayobozi (Ifoto/Village Urugwiro)
    Perezida Kagame na Madamu batembere mu Kigo cya Gisirikari cy’i Gabiro nyuma yo gusoza Umwiherero wa 14 w’Abayobozi (Ifoto/Village Urugwiro)
    Abayobozi bateze amatwi ijambo rya Perezida Kagame (Ifoto/Village Urugwiro)
    Abayobozi bateze amatwi ijambo rya Perezida Kagame (Ifoto/Village Urugwiro)
    Perezida Kagame na we yakurikiranaga ibiganiro abayobozi batanga akabaha n'ibitekerezo (Ifoto/Village Urugwiro)
    Perezida Kagame na we yakurikiranaga ibiganiro abayobozi batanga akabaha n’ibitekerezo (Ifoto/Village Urugwiro)
    Mu karuhuko wabaga ari umwanya mwiza wo kuganira (Ifoto/Village Urugwiro)
    Madamu Jeannette Kagame aganira n'Umuyobozi wa CHUK, Dr Théobald Hategekimana (Ifoto/Village Urugwiro)
    Madamu Jeannette Kagame aganira n’Umuyobozi wa CHUK, Dr Théobald Hategekimana (Ifoto/Village Urugwiro)
    Abayobozi bakoraga ibiganiro no mu matsinda bakagira bimwe na bimwe bayigiramo (Ifoto/Village Urugwiro)
    Abayobozi bakoraga ibiganiro no mu matsinda bakagira bimwe na bimwe bayigiramo (Ifoto/Village Urugwiro)
    Abakuru ba za Minisiteri n'Ibigo bya Leta batangaga ibiganiro abandi bakurikiye bakungurana ibitekerezo (Ifoto/Village Urugwiro)
    Abakuru ba za Minisiteri n’Ibigo bya Leta batangaga ibiganiro abandi bakurikiye bakungurana ibitekerezo (Ifoto/Village Urugwiro)

    Buri gitondo abayobozi bakoraga imyitozo ngororamubiri kugira ngo bajya mu biganiro bameze neza (Ifoto/Village Urugwiro)Buri gitondo abayobozi bakoraga imyitozo ngororamubiri kugira ngo bajya mu biganiro bameze neza (Ifoto/Village Urugwiro)

    Tanga igitekerezo