Perezida Kagame yakiriye Umuyobozi wa Banki y’Isi – AMAFOTO

    0
    Perezida Kagame yakira muri Village Urugwiro Dr. Jim Yong Kim uyobora Banki y'Isi (Ifoto/Village Urugwiro)

    Ku mugoroba wo kuri uyu wa Gatatu tariki 22 Werurwe 2017, Perezida Paul Kagame yakiriye muri Village Urugwiro, Dr. Jim Yong Kim uri mu ruzinduko rw’iminsi ibiri mu Rwanda.

    Mu kiganiro n’abanyamakuru nyuma y’ibiganiro hagati ya Perezida Kagame na Dr. Yong Kim, Minisitiri w’Imari n’Igenamigambi Gatete Claver yavuze ko uyu muyobozi yaje kugira ngo ashimangire umubano mwiza umaze igihe u Rwanda rufitanye na banki ayoboye.

    KANDA HANO UREBE AMAFOTO MENSHI

    Yagize ati “Yari aje kwirebera kuko hari byinshi badufashamo nkuko mubizi, mu bijyanye cyane cyane n’ibikorwa remezo hafi imihanda myinshi cyane ni bo bayubatse. Ugiye kureba na none mu ngufu ni bo batanga rwose akayabo k’amafaranga menshi, ari mu buhinzi ndetse no mu mijyi iyi turimo twubaka.”

    Minisitiri Gatete avuga ko no mu bikorwa by’ubudehe iyi banki igiramo uruhare runini dore ko uyu muyobozi yanabisuye kuri uyu munsi, ndetse n’ibikorwa by’ikoranabuhanga.

    Yakomeje agira ati “Ubu yaje kwirebera aho tugeze. Ejo yagiye kureba drone, ajya muri Special Economic Zone hanyuma akareba na ba bana ba K-Lab aho bageze; ba bandi batekereza mu buryo bugezwehon’uburyo bashobora kuba banafashwa.”

    Ku munsi wa kabiri w’uruzinduko rwe, Dr. Jim Yong Kim yaganiriye n’abikorera ndetse na leta ku bikorwa u Rwanda rusanzwe rufatanya na Banki y’Isi, banaganira n’uburyo itaba leta yonyine aho none uko abikorera bafashwa kugira ngo bashobore kuba bashora imari yabo mu bikorwa bitandukanye kugira ngo hongerwe umuvuduko w’ishoramari mu gihugu.

    Mu biganiro yagiranye n’Umukuru w’Igihugu, Dr. Jim Yong Kim yamwijeje ko ashishikajwe no gukomeza gukorana n’u Rwanda, ashima ibyo rumaze kugera ndetse n’ibyo Perezida Kagame yagezeho.

    Yanagarutse ku bukungu bw’Isi aho yavuze ko hibazwa aho bugana ariko anashimangira ko u Rwanda rukora neza kuko rufite umwihariko wo gukorana n’abikorera.

    Tanga igitekerezo